Yabagarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2026 ubwo abari abakozi 25 ba RCS bashyizwe mu kiruhuko cy’isabukuru basezerwagaho.
Aba bakozi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Kagame ku wa 22 Gicurasi 2026.
Barimo komiseri umwe, ACP (Rtd) Moses Ntawiheba, ba ofisiye bakuru babiri na ba ofisiye bato 22.
Minisitiri Dr. Biruta abashimye umusanzu utagereranywa batanze, abasaba no kuba abaturage beza mu buzima bagiyemo bagakomezanya ibikorwa by’iterambere.
Ati “Ndabasaba gukorana neza n’abo muzasanga mu buzima busanzwe, mukaba intangarugero mu bikorwa by’iterambere na gahunda zitandukanye za Leta. Murasabwa kuba abaturage b’intangarugero barangwa n’indangagaciro mwahawe n’uru rwego mumaze imyaka mukorera.”
ACP (Rtd) Ntawiheba yagaragaje ko bishimira ko bakoranye n’abandi bose mu buryo bw’ubufatanye n’ubwubahane, bituma babasha gutanga umusaruro.
Ati “Turashima ubuyobozi n’abo twakoranye bose ubufatanye, ubwubahane n’inkunga mwaduhaye y’ibitekerezo byubaka. Ibyo twagezeho byose ntitwari twenyine ahubwo byashingiye kuri iyo mikoranire yacu twese hamwe.”
ACP (Rtd) Ntawiheba yashimangiye ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, badatandukanye na RCS burundu kuko inararibonye bafite aho rizakenerwa bazatanga uwo musanzu, anaboneraho gusaba abasigaye mu nshingano gukorana ubunyangamugayo, umurava no kuba ababakuriye.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste, yashimye umusanzu ukomeye aba bakozi bagaragaje mu kazi mu myaka bamazemo, cyane cyane uburyo bakoranye umurava n’ubunyangamugayo batiganda.
Yagaragaje ko haba mu kazi ko mu biro n’ahandi hatandukanye bakoze, abo bagiye mu kiruhuko bakoraga batigeze biganda ku murimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!