Kigali Marriott ni hotel iha agaciro abakozi bayo ku buryo mu kazi batitwa abakozi ahubwo ari abafatanyabikorwa (associates). Uburyo bafatanya n’abayobozi bituma batanga serivisi nziza zishimirwa n’abakiliya bayigana.
Buri mwaka bagira ubusabane hagati yabo mu rwego rwo kwishimira umwaka basoje no kwifurizanya umushya batangiye.
Ibirori by’uyu mwaka byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, birangwa n’ubusabane, gutanga impano zitandukanye no kwidagadura mu buryo bwasigiye buri wese ibyishimo.
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Marriott Hotel, Nicole Ingabire Munyangabe, yabwiye IGIHE ko ari ibirori bikorwa mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka urangiye, kwifurizanya umwaka mushya no kwibukiranya kugera ku bindi byinshi byiza.
Yagize ati “Turi kubashimira ku bikorwa bikomeye bafashije hotel kugeraho mu mwaka wa 2019, turabasaba gukora ibirushijeho kuko nta na rimwe wumva ko wagezeyo igihe cyose biba ari ngombwa ko wongera ku byo wari umaze kugeraho.”
Mu byishimo bikomeye, abakozi baganiriye na IGIHE bahurije ko kuba bitwa abafatanyabikorwa bakagira n’umwanya wo gusabana bibereka ko akazi bakora hotel ikazirikana.
Girumugisha Gaël watangiranye na Kigali Marriott Hotel akaba akora muri Serivisi yo gufasha abakiliya gukora imyitozo ngororamubiri neza, yavuze ko icyo gikorwa kibagira umuryango umwe.
Yakomeje ati “Hotel ziba zifite amashami (department) atandukanye kuba badushyira hamwe bakadushimira; ukicarana n’ukora mu iyamamazabikorwa n’ubucuruzi cyangwa uwakira abakiliya, mugahura mugahuza urugwiro mugasangira ni iby’agaciro. Twumva turi umuryango umwe tukumva turi bamwe.”
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott Hotel, Rex A.G. Nijhof, yabwiye abakozi ko abitezeho kugera kuri byinshi mu mwaka wa 2020.
Yagize ati “Turabashimira ko ibyo twagezeho nka Kigali Marriott Hotel mu mwaka ushize mwabigizemo uruhare rukomeye, kandi twizeye ko n’uyu dutangiye uzagenda neza.”
Kigali Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro mu Ukwakira 2016. Uretse umuco wo gufata neza abakozi bayo ni hotel yita ku mibereho myiza y’abaturage b’aho ikorera mu bihugu bitandukanye. Kigali Marriott Hotel ubu ifite abakozi 305.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO