Ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo gushimira abakozi ku bw’umurava n’imbaraga bashyira mu kazi no gukomeza umubano hagati yabo.
Ku wa 18 Gicurasi 2026, abakozi ba hoteli zombi bashimiwe ku murava n’umuhate bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi.
Umunsi wa mbere wasojwe n’umukino wa Volleyball wahuje abakozi b’abagore bo muri Kigali Marriot Hotel na Four Points by Sheraton Kigali mu kwimakaza ubucuti.
Ku wa 19 Gicurasi wabaye umunsi uzwi nka “Serve 360 Day,” ku mahoteli, ugamije kugira uruhare mu mpinduka ku baturage aho hotel ikorera.
Abakozi ba hoteli zombi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso, hanatangwa ubufasha ku kigo cyita ku buvuzi bwa kanseri Bethania Cancer Center.
Abakozi b’izo hotel kandi banasuye ibitaro bya Kibagabaga batanga ubufasha bw’inkunga irimo n’imyenda ku babirwariyemo batishoboye.
Ni umunsi wasojwe n’umukino wa Volleyball wahuje abagabo bakora muri izo hoteli.
Ku wa 20 Gicurasi abakozi bazindukiye muri siporo rusange, mu kwimakaza imibereho myiza no kubungabunga ubuzima bwiza ku bakozi no kubaka ubumwe no gukorera hamwe.
Abakozi kandi banaganirijwe ku kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, gukorera ku gitutu, kuba maso no gutanga umusaruro mu kazi ariko unita ku buzima bwawe nk’umukozi.
Ku gicamunsi, abakozi babashije kugaragaza impano zitandukanye bifitemo n’ibishya bashobora guhanga.
Ku munsi wa 21 Gicurasi, abakozi bongeye kugaragaza impano zabo n’ibindi bikorwa birimo gushushanya bigamije kubafasha kuruhuka no kugira ubumenyi mu guhanga udushya.
Banaganirijwe ku bijyanye no gucunga neza amafaranga mu rwego rwo kubafasha kuyacunga neza, kwirinda ibibazo bijyanye n’amafaranga bahura na byo, kubasha kumenya kwizigamira, gukora neza igenamigambi no gukora ishoramari.
Ibikorwa byo kwizihiza icyo cyumweru, byasojwe ku wa 22 Gicurasi 2026. Ni igikorwa cyasojwe no gushimira abakozi ku bufatanye n’uruhare rw’abagize umuryango mugari, iki gikorwa cyarushijeho gukomeza umwuka w’ubumwe mu bakozi, gitera benshi gukomeza gutera imbere no gukomeza kwimakaza umuco w’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu mikorere ya hoteli.
Icyumweru cya AAW 2026 ni ikimenyetso cy’uko iki Marriott International Inc, yizera ko abakozi bayo ari bo nkingi y’ingenzi y’iterambere n’intsinzi bikomeje kukiranga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!