Ni igikorwa cyabaye ku itariki 16 Mata 2026 cyitabirwa n’Abayobozi bo mu nama y’ubutegetsi ya Equity Group, Equity Group Foundation, Equity Bank Rwanda hamwe n’abayobozi b’ibi bigo.
Ni igikorwa cyatangiranye no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse.
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, abakora muri Equity Bank biganjemo urubyiruko bashyize indabo ku mva zishyinguwemo abarenga 250.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe.
Vasta Dushimumuremyi wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari umukozi wa Equity Bank Rwanda, yavuze ko gusura uru rwibutso yungutse byinshi.
Yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo bibatere imbaraga zo gukomeza guhangana n’abayagoreka.
Ati “Icyankoze ku mutima ni uburyo abana bato b’abamalayika bishwe kandi bari kuzagira akamaro gakomeye mu kubaka igihugu iyo bakomeza kubaho. Mu by’ukuri numvishe impamvu Guverinoma yacu ikomeza kubungabunga amateka y’u Rwanda.”
“Nk’urubyiruko ntabwo dukwiriye gukomeza guceceka mu gihe hari abantu bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Dufite inshingano zo kuyirwanya.”
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashishikariza urubyiruko rwavutse nyuma yayo gukomeza guharanira ejo hazaza heza h’igihugu bashingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.
Yakomeje ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agaragaza ko nta bundi buryo bazishimira atari ukurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Ati “Ntacyo twakora kugira ngo dushimire Inkotanyi zahagaritse Jenoside, gusa icyo tuzakora ni ukugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse dukomeza gukora kugira ngo twubake igihugu cyiza.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Equity Group, Prof. Isaac Macharia, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamufashije gusobanukirwa neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Yasabye abakozi ba Equity Bank kwigira kuri ayo mateka ndetse bagira uruhare mu kongera kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Ati “Icyo navuga ni uko nize kandi nsobanukirwa neza amateka y’u Rwanda uburyo ntari narayumvisemo. Nabonye ko kandi aya mateka akora kuri buri muntu mu buryo butandukanye.”
Yakomeje asaba abakozi b’iyi banki ko bakwiriye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gukora neza ibyo bashinzwe ndetse ibyo byose bakabikora bashyize imbere kwihanganirana amahoro ndetse n’uburinganire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!