Kuri uyu wa Gatandatu ku ya 14 Gicurasi 2022, Abasuye urwibutso basobanuriwe amateka yaganishije kuri Jenoside kuva mu bihe by’ubukoloni kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Mu buhamya bwatanzwe na Gasasira Jean Marie Mourice uzwi ku izina rya Sadamu wavutse mu 1978, yavuze ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kubona ko bazicwa ubwo bavaga mu biruhuko bagasanga amazina yabo yanditse mu nkuta z’ubwiherero ngo ’tuzabica,’ aho byakozwe n’abandi bana biganaga.
Yagarutse ku bihe biruhije banyuzemo kuko nyina yishwe muri Jenoside yakorewe, asigarana n’abavandimwe be gusa kuko se yari yahunze, cyane ko yahigwaga cyane.
Interahamwe zaje kumufata zimubaza aho se ari ariko aratsimbarara yanga kumwerekana nubwo yari azi aho ari. Ku bw’amahirwe, yaje kwiruka arabacika.
Yavuze ko se yari ari kubaka inzu nini y’ubucuruzi ariko interahamwe ziyikoresha nk’ahantu ho gushyingura imibiri y’Abatutsi kuko yari ifite imyobo itatu y’ubwiherero, nyuma ya Jenoside hakuwemo imibiri 700 yose izanwa ku rwibutso rwa Gisozi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yavuze ko kubabarira ari inzira ndende ndetse buri wese atabasha kubigeraho mu buryo bworoshye, ariko ahishura ko yabifashijwemo n’inzira y’agakiza ubu akaba ari mu rugendo rwo kubabarira abamwiciye umuryango.
Umuyobozi Mukuru wa British Council mu Rwanda, Julian Parry, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari agahomamunwa, ariko ashima intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka.
Yagize ati “Icyaba cyiza n’uko twatambutsa ubutumwa bugira buti ‘ntibizongera kubaho ukundi’ ku Isi yose, ku buryo bugera no mu bindi bihugu bitandukanye by’Isi kugira ngo ubwicanyi nk’ubu bw’indengakamere butazongera kubaho ukundi.”
Umuryango British Council ukora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere uburezi ku Isi binyuze mu mahugurwa arimo n’ay’ururimi rw’Icyongereza.











Amafoto: Shumbusho Djasir
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!