00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorera mu cyanya cy’inganda bashyiriweho imodoka rusange zitwara abagenzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 May 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions cyatangaje hashyizweho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ku bakora mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali, Kigali Special Economic Zone.

Muri iki cyanya cyahariwe inganda, nta bisi cyangwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahabarizwaga ku buryo zafasha abakoreramo mu ngendo uretse izihanyura mu masaha ya mu Gitondo zituruka cyangwa zerekeza i Ndera.

Byasabaga ko abakora mu nganda bakora ingendo ndende n’amaguru cyangwa bagatega moto kugira ngo babashe kugera ku kazi.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ecofleet Solutions yatangaje ko yashyizeho imodoka zitwara abagenzi muri icyo gice mu rwego rwo kuborohereza.

Iti “Mu rwego rwo korohereza ingendo muri Kigali Special Economic Zone, uyu muhanda wahawe imodoka zikora ingendo zihoraho no mu masaha yo ku manywa. Izi modoka zizajya zibisikanya hagati yo "Kwa Nayinzira" no "Kuri 15".

Izo modoka zashyizweho ni izikoresha amashanyarazi 100%, zikaba zizajya zikora ingendo mu bice byo mu nganda ku manywa.

Abasenateri baherukaga gutabariza abakora mu nganda koroherezwa mu ngendo, bagashyirirwaho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ku buryo zabafasha kugera aho bakorera ndetse no gushyiraho ibyapa byazo.

Iki cyanya cyatangiye kubakwa mu 2007, Leta igishoramo amafaranga atubutse mu kugitunganya, kucyubaka no kucyimuriramo inganda.

Magingo aya kiri gutanga umusaruro udasanzwe, kuko nibura kimaze guhanga imirimo ihoraho irenga ibihumbi 16.

Imodoka zashyizwe mu cyanya cyahariwe inganda zikoresha amashanyarazi 100%
Abakorera mu cyanya cy'inganda bashyizwe igorora bahabwa imodoka zizajya zibafasha mu ngendo
Abakorera mu cyanya cyahariwe inganda bashyiriweho imodoka zitwara abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages