Babigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2026 ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakora muri iryo shami rya PSF barimo abakuru n’abakiri urubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyabanjirijwe no gusura igice kigaragaza amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa ndetse bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250.
Uwimana Gashaka Jamilla uyobora Ikigo cyitwa Heritage Supplies kizana ba mukerarugendo mu Rwanda yabwiye IGIHE ko abo bakira baba bafite inyota yo kumenya iby’ingenzi ku gihugu ndetse babafasha ariko ko bafite inshingano zo gutuma bamenya amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Twihaye inshingano twese abakora mu by’ubukerarugendo ko inzibutso za Jenoside nk’uru rwa Kigali zigomba kuba kuri gahunda y’ahantu ho gusura. Mbere yo kubanza gusura ingagi no kujya mu Birunga no mu Kagera, abanyamahanga batugana bagomba kubanza kumva amateka yacu n’urugendo rwacu.”
Uwimana yagaragaje ko asanga ubwo buryo ari bwo buboneye bwo gutangiriraho ku banyamahanga baza mu Rwanda noneho ibindi Igihugu cyagezeho bakabikomerezaho ariko basobanukiwe aho cyavuye kuko bamwe baba barahuye cyane n’abagoreka amateka kandi nta kuri kwayo bafite.
Ati “Ibyo baje hano ku rwibutso tukabasobanurira birebera bituma bahindura imitekerereze noneho bamara no kureba iterambere tumaze kugeraho mu myaka 32 bakagenda batanga amakuru nyayo kuri bagenzi babo na bo bakazaza kwirebera.”
Kirenga Sarah uri mu bayobozi b’ishami ry’abanyamahoteli muri PSF yavuze ko ababagana baza bafite gahunda y’ibyo bashaka gusura ariko ko na bo bashyiraho akabo mu kubafasha kugira ngo batagenda batamenye amateka y’Igihugu by’umwihariko ajyanye na Jenoside.
Ati “Abanyamahanga batugana baza abenshi bafite gahunda y’aho bashaka kujya ariko turabafasha tugakorana n’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bagasanga hari umuntu witeguye kubasobanurira byimazeyo amateka. [...]. Tuzahora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi buri wese aba afite uruhare rwe mu gutanga umusanzu kugira ngo abayipfobya na bo bamenye ukuri.”
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Rutagarama Aimable, yavuze ko kuba ibyo bakora byarahaye akazi urubyiruko rwinshi bibaha umukoro wo kurufasha kuyamenya kugira ngo rutazajya rurya indimi imbere y’abanyamahanga babagana.
Ati “Abo dukoresha mu by’amahoteli biganjemo urubyiruko rero dufite umukoro ukomeye wo kurufasha kumenya aya mateka. Urwo rubyiruko rwisanga rusabwa gusobanurira abanyamahanga amateka y’Igihugu harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’abakoresha barwo ndetse n’ababayobora dufite inshingano zikomeye zo kubafasha kuyamenya na bo bakabasha kuyasobanura neza.”
Uwo muyobozi yongeyeho ko n’ahandi berekeza mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda kimwe mu byo babazwa cyane ari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo muri rusange abakora muri urwo rwego bagomba gusura ayo mateka kenshi kuko bayasabwa cyane.
Hakiza Jackson uyobora ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro imibare yo ku rwego rw’Isi mu by’ubukerarugendo ivuga ko hejuru ya 70% by’abasura ibihugu bitari ibyabo, uretse impamvu runaka zibazana, baba bashaka no kumenya aho icyo gihugu cyavuye n’uko gitera imbere.
Uwo muyobozi yongeyeho ko nk’abikorera mu bukerarugendo basanga no kubaka bushingiye ku mateka bishoboka ndetse bukaba bwanakorwa mu buryo bw’ubucuruzi.
Ati “Ubukerarugendo bushingiye mu mateka ni ubukerarugendo bukurura abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda n’iyo tutavuga mu buryo bwihariye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ahubwo n’ibiyashamikiyeho ni amateka. Muri ayo mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ajyanye n’ingabo zahoze ari iza RPA zagize uruhare zo kurwanya ubuyobozi bubi bwari buhari kandi zikanahagarika Jenoside.”
“Ubu hari umuhora ugaragaza ayo mateka ashingiye ku butwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA kandi ni uburyo ubukerarugendo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!