Ibi byavuzwe n’abanyeshuri biga kuri Rwanda Coding Academy bari muri gahunda ya Herintech, ubwo uyu muryango wifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Giselle Akuzwe Mugisha wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yasobanuye ko iyo Herintech itamufasha, atari kugira igitekerezo cyo cy’umushinga wo gukora igikoresho cy’ikonabuhanga kibika ibishingwe.
Yagize ati “Ngitangira kwiga mu mwaka wa Kane ntabwo nari narigeze ntekereza umushinga, ngo mvuge ngo ikibazo kiri hano, igisubizo nahazana ni iki, ariko ubwo umwaka wa Kane warangiraga nkajya gufata amasomo muri Herintech, ikintu cya mbere batwigishije ni kumenya ikibazo gihari muri sosiyete, ni bwo nyuma natekereje umushinga wanjye.”
Akomeza avuga ko kuba yaragiye kwiga muri Herintech kandi yari asanzwe yiga mu ishuri ryigisha ubumenyi bujyanye na mudasobwa ndetse n’ikoranabuhanga, byamufashije kuko hari ubumenyi burenze ubwo mu ishuri yari akeneye.
Ati “Twahigiye ibintu byinshi nk’ubumenyi bw’ibanze burimo kumenya kuvugira mu ruhame, ntabwo nari umuntu ushobora kuvugira mu ruhame, gusa mu masomo ya Herintech batwigishije uburyo bwo kuvugira mu ruhame, ku buryo ubu nshobora kujya imbere y’abantu, nkabasobanurira umushinga wanjye bakawumva.”
Herintech ifasha abana b’abakobwa kubona ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, aho yigisha abana mu biruhuko bikuru amasomo mu gihe cy’amezi abiri, bagahabwa impamyabushobozi.
Iyi gahunda yatangiye mu 2022, aho imaze gufasha abana barenga 80, bahawe ubumenyi buzabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo, nibasoza amasomo yabo.
Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda, Uwase Huguette, yavuze ko iyi gahunda yagiyeho kugira ngo ifashe kugabanya icyuho kiri mu bakobwa bari mu ikoranabuhanga, cyane ko abenshi bacyitinya.
Yagize ati “Impamvu twahisemo abakobwa ni uko twaje gusanga bagira ukuntu bitinya, bakavuga bati ‘Biriya ni iby’abahungu, ni bo babishoboye’, rero duhitamo kuba ari bo dushishikariza kuza kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.”
Herintech ifasha abana bavuye mu mashami yose y’amasomo yo mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, nyuma y’amasomo bagahabwa impamyabushobozi ndetse abateguye imishinga myiza bagahembwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!