Ni igikorwa cyabereye i Paris ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga 2024, cyitabirwa na bamwe mu banyapolitiki mu Bufaransa, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse barimo abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, ati “Mwakoze Abanyarwanda mutuye mu Bufaransa ndetse na bagenzi banjye mu nzego z’ubuyobozi, kuba mwaje kwifatanya kwishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.”
“Ni intambwe ifite agaciro mu mateka yacu, igaragaza imbaraga, ubumwe ndetse no gushimangira Ubunyarwanda.”
Abakinnyi umunani, abatoza babo ndetse n’abandi babaherekeje mu rugendo rwo kwitwara neza mu mikino Olempike izabera mu Bufaransa bishimiye kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Imikino Olempike izatangira kuva tariki ya 26 Nyakanga, igeze ku ya 11 Kanama 2024.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!