00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bashima inyigisho z’u Rwanda Ubumwe n’Ubudaheranwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 September 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Abasore n’inkumi bakuriye mu mitwe yitwara gisirikare ikorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko muri iyo mitwe bigishwaga ivangura ry’amoko no kwanga u Rwanda, gusa bashima Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kubigisha Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ibi ni bimwe mu byo batangaje ubwo bari bitabiriye inyigisho z’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri gahunda yiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.

Mbonyumukiza Fabien wo mu Karere ka Karongi yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994, icyo gihe akaba yarahise yisanga mu mitwe yitwara gisirikare ndetse irwanya u Rwanda afite imyaka ine, aba ari na byo akura yigishwa.

Uyu mugabo w’imyaka 35 watashye mu Rwanda mu 2023, yabwiye IGIHE ko abayobozi b’imitwe yari arimo bababuzaga kumva itangazamakuru ryo mu Rwanda, bababeshya ko ubuhamya bumva bw’abatahutse bari mu Rwanda ari amajwi n’amashusho y’abantu batakiriho.

Ati “Batwigishaga batubwira ngo iyo umuntu atashye mu Rwanda baramwica, kumufunga no kumumerera nabi. Ibintu bibi gusa ni byo batwigishaga. Hari radiyo yakundaga gutambutsaho amajwi y’abatashye bashishikariza abantu gutaha, bakatubwira ngo n’ayo majwi mwumva abo bantu ntibakiriho.”

Mbonyumukiza avuga ko yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ameze nk’uwitanze, aho kugira ngo angwe ishyanga ahitamo kuzagwa mu rwamubyaye.

Ati “Ngeze mu Rwanda nasanze ibyo nakuze numva byari ibinyoma. Baranyakiriye bamfasha kwiga imyuga ubu ndi kwiteza imbere. Inyigisho u Rwanda rwashyizeho z’Ubumwe bw’Abanyarwanda ni nziza cyane.”

“Nta cyiza gisa no kuba umwe. Abishyize hamwe nta kibananira. Ndi uwasezerewe mu gisirikare, gusa ndinda ku cyambu, nkahembwa, mfite konti muri banki, nizigamira mu bimina, ndabona ubuzima bw’ejo hazaza buzaba ari bwiza cyane.”

Mahirwe Monique wo mu Karere ka Nyamagabe w’imyaka 22, yatashye mu Rwanda mu 2020. Avuga ko yakuze bamubwira ko mu Rwanda ari habi kuko atari ahazi akabyakira uko.

Ati “Muri Congo batwigisha ko mu Rwanda habamo amoko, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ariko tugeze mu Rwanda twasanze ibyo twigishwaga atari byo. Twasanze buri wese ari Umunyarwanda.”

“Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo nari nyizi. Twabyumvaga gutyo tukumva ko Jenoside itabayeho, tugeze mu Rwanda dusanga Jenoside yarabaye.”

Iki kiganiro cyabereye mu Karere ka Rusizi cyitabiriwe n’abasore n’inkumi bagera kuri 350 bo mu turere twa Karongi, Nyamagabe na Rusizi, barimo abahoze mu mitwe yitwara gisirikare n’abakora imirimo itandukanye mu Rwanda.

Abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bavuga ko bigishwaga ivangura ry'amoko
Mahirwe wahoze mu mutwe witwara gisirikare wigisha ivangura, ashima inyigisho z'Ubumwe n'Ubudaheranwa
Minisitiri Dr. Bizimana yakanguriye urubyiruko kumenya amateka y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages