Bwagaragaje ko umwe mu bagore batanu yavuye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwibasirwa no guhohoterwa.
Umuyobozi Mukuru wa Plan International, Anne-Birgitte Albrectsen, yavuze ko abagore n’abakobwa bari gusa n’abacecekeshwa ku mbuga nkoranyambaga kubera ihohoterwa ndengakamere bakorerwa.
Benshi mu bibasiwe ni abakoresha Facebook kuko bangana na 39 % by’abavuze ko bahohotewe, bakurikirwa n’abakoresha Instagram bangana na 23 %, kuri WhatsApp ni 14 %, Snapchat ni 10 %, kuri Twitter bangana na 9 % naho kuri TikTok ni 6 %.
Plan International yasabye ibigo byashinze izo mbuga nkoranyambaga gufata imyanzuro ikomeye igamije guca iryo hohoterwa no gusaba za Leta gushyiraho amategeko ahana ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko Aljazeera yabitangaje.
Bumwe mu buryo bwagiye bukoreshwa abo bagore n’abakobwa bibasirwa ni ugukoresha ubutumwa busesereza, amashusho y’urukozasoni n’ibindi. Hari abavuze ko byabagizeho ihungabana ryo mu mutwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bakobwa n’abagore 14000 bari hagati y’imyaka 15 na 25 mu bihugu 22 birimo Brésil, u Buhinde, Nigeria, Espagne, Thailand na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Plan International igaragaza ko byaba ari ikibazo gikomeye kwirukana abagore n’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!