Iyi raporo igaragaza ko kuba urumogi ari cyo kiyobwabwenge gikoreshwa cyane ku Isi ari uko ari cyo gihingwa cyane kurusha ibindi ndetse kigakoreshwa cyane n’urubyiruko ruba rufite amatsiko y’uko kimera, abandi bakarunywa mu kigare bikarangira babaswe no kurukoresha.
Inagaragaza ko abantu bari hagati ya miliyoni 155 na 250 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 64, ni ukuvuga abari hagati ya 3.5 na 5.7% by’abatuye Isi, banywa ibiyobyabwenge bitandukanye buri mwaka. Nibura ubarirwamo akaba aba yarakoresheje ikiyobyabwenge inshuro imwe mu mwaka wabanje.
Gusa UNODC igaragaza ko uko imyaka ishira indi igataha iyi mibare yiyongera, kuko nko hagati ya 2010 na 2019 abakoresheje ibiyobyabwenge biyongereyeho 22%.
Mu kwiyongera kw’iyo mibare kandi, raporo ya UNODC yatangajwe mu 2022 igaragaza ko muri 2020 abagera kuri miliyoni 284 bakoresheje ibiyobyabwenge muri rusange.
Inagaragaza ko muri abo bakoresha ibiyobyabwenge, abari hagati ya miliyoni 11 na 21 bakoresha ibisaba kwitera inshinge.
Ni mu gihe buri mwaka abagera kuri miliyoni 35 ari bo bazahazwa n’ingaruka zituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge.
Naho mu babikoresha bose, hafi kimwe cya kabiri baba barwaye Hépatite C, miliyoni 1.4 baba bafite agakoko gatera SIDA, mu gihe miliyoni 1.2 baba bafite izo ndwara zombi.
Usibye ingaruka zitandukanye zigera ku bakoresha ibiyobyabwenge n’impfu ziturutse ku ikoreshwa ryabyo na zo zigenda ziyongera umunsi ku wundi.
Nka Raporo y’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira Indwara cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC), igaragaza ko abaturage 1.106.000 b’icyo gihugu bishwe no gukoresha ibiyobyabwenge guhera mu 1968 kugeza mu 2020.
Naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibyaha n’Ibiyobyabwenge rigaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu gukoresha ibiyobyabwenge, rigasaba ibihugu gukaza ingamba mu kubikumira no gushyiraho amategeko akakaye agamije guca intege ababicuruza.
Mu Rwanda ho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagaze rite?
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, mu 2012 cyatangaje ko urubyiruko rungana na 52.5% ruri hagati y’imyaka 14 na 35, ruba rwarakoresheje ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi nibura rimwe mu buzima bwarwo, benshi bakabatwa no kunywa urumogi, inzoga n’itabi.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima (KHI) rifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko.
Naho Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enabel), mu 2019-2021 yakoreye ubushakashatsi mu turere turindwi tw’u Rwanda, bugaragaza ko kimwe mu bibazo bihangayikishije mu rubyiruko ari ibiyobyabwenge, aho ibikoreshwa cyane ari urumogi n’inzoga.
Ubwo bushakashatsi bwifashishije abantu 3301 bafite imyaka hagati ya 13 na 24 bo mu Turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rulindo na Rusizi, mu mushinga wiswe ‘Barame’.
Na bwo bwagaragaje ko urumogi ari cyo kiyobyabwenge kibujijwe cyakoreshejwe na benshi mu rubyiruko, muri twa turere turindwi.
Abantu 9.3% bavuze ko bakoresheje urumogi nibura inshuro imwe mu buzima, mu gihe 6.9% barunyoye mu mezi 12 yari ashize.
Ni mu gihe 5.3% bavuze ko barukoresheje mu minsi 30 yabanjirije ubushakashatsi.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari isano ya hafi hagati yo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kuko 3.6% mu rubyiruko rwo muri twa turere turindwi bagize ibibazo bituruka ku nzoga, naho 1.2% bagira ibikomoka ku bindi biyobyabwenge.
Ibyo byose kandi wasangaga abantu babyishoyemo bafite ibibazo birimo kuba barahuye n’amakimbirane yo mu muryango, gupfusha umuntu wa hafi, gutwita imburagihe, kwirukanwa ku ishuri cyangwa kugira agahinda gakabije.
Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera byagaragaje ko umubare w’ababigannye bafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wavuye kuri 994 mu 2010 ugera ku 1432 mu 2015, naho mu 2016 baba 2804 mu gihe mu 2017 bari 1960.
Uretse guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe no kuba intandaro y’indwara zitandukanye, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riza ku isonga mu kuba intandaro y’ibyaha bitandukanye, cyane ibifitanye isano n’urugomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!