Umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro wizihirijwe mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 26 Nzeri 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti "Amahitamo yawe ashingiye ku makuru nyayo ni ingenzi mu kuboneza urubyaro," abagabo basabwa kumva neza uruhare rwabo mu kurengera imiryango yabo.
Ntabwo bikunze kubaho mu Rwanda kuba wakumva ko umugabo aboneza urubyaro, akenshi bishingiye ku muco wa kera utarahaga umugore uburenganzira bukwiye ku buryo n’ubu hari abagabo usanga biswe ibigwari cyangwa inganzwa kuko baboneje urubyaro.
Hiyongeraho ko umubare munini w’abakunze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro ari uw’abagore.
Kuboneza urubyaro bisaba ko umuryango ubanza kubiganiraho bakemeranya neza umubare w’abana bifuza kubyara, uburyo bazababyaramo n’uburyo bazabareramo bigatuma umwe muri bo yaba umugabo cyangwa umugore aba ari we uboneza urubyaro.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bo mu miryango ifite abagabo baboneje urubyaro, bavuga ko mbere imiryango yabo yabagaho nabi kubera guhora kwa muganga ariko ubu yiyubatse.
Bagira inama indi miryango ko badakwiye guheranwa n’imyumvire mibi ngo bashingire ku makuru atari yo ahubwo bakwiye gufata ingamba zikwiye mu kurengera imiryango yabo.
Kanyamakawa Emmanuel, yagize ati "Umugore wanjye yari amaze gukuramo inda eshatu nabwo bigoranye cyane akahazaharira, mbonye ubukene buri kugenda budufata cyane tubiganiraho mfata ingamba nti ’aho kugira ngo umugore nawe azahapfire cyangwa ahakure ubumuga reka abe ari njye uboneza urubyaro’. Ubu nta kibazo cy’ubuzima dufite ndetse n’ubushake ndabugira nta kibazo, abantu nibamenye amakuru neza bafate ingamba zikwiye."
Musabyimana Leocadie, na we yagize ati “Njye nabyaye abana bane ari njye uri kuboneza urubyaro ariko hari n’izindi nda enye zavuyemo, bigeze aho umugabo arabinsaba aba ari we uboneza urubyaro. Ubu ntacyo tubaye narashyingiye mfite umwuzukuru kandi murabona ko mfite imbaraga."
Yongeyeho ati “Ababwira umugabo wanjye ko yaba adashoboye ni ukwibeshya kuko nitwe twiyizi, tuzi n’ibyo dukeneye, nibareke gushingira ku makuru y’ibihuha nta kibazo kibaho mu kuboneza urubyaro mu buryo bubanogeye."
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr. Uwimana Aline, yashimiye abafatanyabikorwa mu by’ubuzima ku muhate bashyira muri gahunda zo kuboneza urubyaro, asaba abaturage by’umwihariko abagabo kumva ko kuboneza urubyaro atari iby’abagore gusa.
Ati "Ni yo mpamvu dushishikariza n’abagabo kumva ko kuboneza urubyaro atari iby’abagore gusa, ni ukubiganiraho nk’umuryango kuko abagabo bisaba kuba bahawe amakuru yizewe kandi babiganiyeho nk’umuryango, kuko byose baba bari gukorera abo babyaye bararebye neza niba ubushobozi bwabo bubemerera kurera abo babyaye."
Mu Karere ka Gakenke kuri ubu hari abagabo 109 bamaze kuboneza urubyaro mu gihe abagore 69,537 barimo 508 baboneje mu buryo bwa burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!