00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruza inyongeramusaruro bahize Abandi bahembwe miliyoni 7 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 June 2026 saa 03:30
Yasuwe :

ETG Inputs Ltd – Rwanda yahembye abacuruzi b’inyongeramusaruro bitwaye neza kurusha abandi, ibagenera ibihembo by’arenga miliyoni 7 Frw ndetse n’imashini 10 zitera imbuto zikanashyiramo ifumbire icyarimwe.

Ibi bihembo byatanzwe mu rwego rwo kubashimira umusaruro udasanzwe bagize mu kugurisha inyongeramusaruro.

Byatangiwe mu muhango wo kubashimira wabaye ku wa 24 Kamena 2026.

ETG Inputs Ltd – Rwanda ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda. Itumiza kandi zigakwirakwiza inyongeramusaruro n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buhinzi. Ni ishami rya ETG Group, imwe muri sosiyete nini ku Isi zifite ibikorwa bihuriweho mu ruhererekane rwose rw’ubuhinzi.

Iyi sosiyete itanga ibisubizo by’ubuhinzi byujuje ubuziranenge kandi bikubiyemo ifumbire, imbuto, imiti irinda ibihingwa, intungagihingwa zihariye, imiti n’ibikoresho by’ubworozi, ndetse n’ibicuruzwa bya One-Stop Solution (OSS).

Ibyo bicuruzwa bigezwa ku bahinzi, abacuruzi b’inyongeramusaruro, imirima y’ubucuruzi, imiryango itari iya Leta n’ibigo bya Leta hirya no hino mu Rwanda.

ETG Inputs Ltd – Rwanda ikorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 2.200 mu Rwanda hose, kandi ifite amashami arenga 16 mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Binyuze ku muyoboro wo gukwirakwiza ibicuruzwa mu gihugu hose n’ubumenyi bwa tekiniki ifite, ETG Inputs Ltd Rwanda yiyemeje kongera umusaruro w’ubuhinzi, guharanira gahunda yo kwihaza mu biribwa no gushyigikira impinduka zirambye mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Ibyo ibigeraho binyuze mu bicuruzwa bishya kandi bigezweho, ubufatanye bufite intego ndetse n’ibisubizo byibanda ku nyungu z’abahinzi.

Iki gikorwa cyo guhemba kigaragaza uburyo ETG Inputs Ltd – Rwanda yubakiye ubufatanye bwayo ku mikoranire iteguye neza, aho abacuruzi b’inyongeramusaruro bakora hashingiwe ku masezerano yo kubagezaho ibicuruzwa, arimo intego zisobanutse bagomba kugeraho mu kugurisha.

Imikorere ya buri mucuruzi isuzumwa hashingiwe kuri izo ntego, maze abitwaye neza kurusha abandi bagashimwa buri gihembwe ku ruhare bagira mu korohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro zujuje ubuziranenge no mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.

Mu bahembwe harimo Nzabanita Sabin, umucuruzi w’inyongeramusaruro wo mu Karere ka Nyagatare, wari wihaye intego ikomeye yo kugurisha toni 200 z’inyongeramusaruro muri icyo gihembwe. Ntiyageze kuri iyo ntego gusa, ahubwo yaranayirengeje.

Nzabanita yagize ati "Iki gihembo kiranshimishije cyane kandi kirushaho kuntera imbaraga zo gukora cyane. Ndateganya kongera gushora amafaranga nahawe mu kongera ibicuruzwa mfite, kugira ngo no mu gihembwe gitaha nzongere mbe mu bitwaye neza kurusha abandi."

Kuri Sarah Mushimiyimana, na we ukorera mu Karere ka Nyagatare, ubufatanye bwa ETG Inputs Ltd – Rwanda bwahinduye mu buryo bugaragara ubushobozi bw’ubucuruzi bwe.

Mushimiyimana yagize ati "Natangiye gucuruza inyongeramusaruro mu 2021. Icyo gihe abantu banciye intege, bambwira ko ntazabishobora. Natangiranye n’iduka rimwe gusa. Uyu munsi, kubera ubufatanye bwanjye na ETG Inputs Ltd – Rwanda, mfite amaduka atatu akorera ahantu hatandukanye."

Ingabire Joyce, umwe mu bacuruzi bahembwe ukorera mu Karere ka Burera, yakoresheje uwo mwanya ashishikariza abandi bagore kwigirira icyizere no kwinjira mu rwego rw’ubuhinzi.

Ati "Igihe natangiraga, nakoraga ku rwego rwo hasi cyane, nkagurisha toni eshatu kugeza kuri eshanu gusa mu gihembwe. Rimwe na rimwe nagorwaga no kugaruza amafaranga nashoye mbere y’uko ikindi gihembwe gitangira."

Yakomeje ati "Ariko nyuma yo gutangira gukorana na ETG, ubu mfite iduka rikora neza rifite agaciro ka miliyoni 8 Frw. Ndashishikariza abandi bagore kugira ubutwari no gufata iya mbere. Ubushobozi buri muri ubu bucuruzi, umuntu abusobanukirwa neza ari uko atangiye kubukora."

Abacuruzi bahembwe bavuze ko kugurisha ibicuruzwa byinshi babikesha ahanini izina ryiza ibicuruzwa bya ETG Inputs Ltd – Rwanda bifite ku isoko. Bavuze ko ibyo bicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bigurwa vuba.

ETG Inputs Ltd – Rwanda ifite ubwoko burenga 200 bw’inyongeramusaruro n’ibikoresho by’ubuhinzi, birimo ifumbire yo mu bwoko bwa Falcon na Kynoch, imbuto, imiti irwanya udukoko n’indwara byangiza ibihingwa, ifumbire yihariye ndetse n’imashini zirimo izitera imbuto n’ibikoresho byo kuhira.

Umuyobozi Mukuru wa ETG Inputs Ltd – Rwanda, Vishal Patel, yavuze ko ibihembo bitagamije gushimira gusa abacuruzi bagurishije ibicuruzwa byinshi, ahubwo binazirikana uruhare bagira mu kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi.

Ati "Binyuze ku ruhare rukomeye bafite mu ruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi, aba bafatanyabikorwa bagize uruhare rutaziguye mu kongera umusaruro w’ibihingwa, guteza imbere umutekano w’ibiribwa no kuzamura imibereho y’abaturage bakora ubuhinzi mu cyaro."

Yagaragaje kandi ubunini bw’umuyoboro wa ETG Inputs Ltd – Rwanda wo gukwirakwiza ibicuruzwa, avuga ko mu gihembwe cy’ubuhinzi giheruka, ibicuruzwa by’iyi sosiyete byageze ku bahinzi miliyoni 1,2.

Vishal Patel yanatumiye abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abandi bakora mu rwego rw’ubuhinzi bataratangira gukorana na ETG Inputs Ltd – Rwanda, abasaba kwinjira mu muyoboro w’abafatanyabikorwa b’iyi sosiyete ukomeje kwaguka.

U Rwanda rwiteguye ko bitarenze mu myaka itatu iri imbere ruzaba rwongereye umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%, ndetse igasiga ababukora babikora kinyamwuga bitari bwa buhinzi bw’amaramuko.

Bizajyana kandi na gahunda ya gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5) izatwara miliyari 5,4 $ n’izindi gahunda. U Rwanda ruri gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na ETG Inputs Ltd – Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa ETG Inputs Ltd – Rwanda, Vishal Patel, yavuze ko ibihembo batanze bigamije no binazirikana uruhare abacuruza inyongeramusaruro bagira mu kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi
ETG Inputs Ltd – Rwanda ikorana n'abarenga 2000 mu Rwanda
Abacuruza inyongeramusaruro bitwaye neza kurusha abandi bahembwe na ETG Inputs Ltd – Rwanda bagaragaje ko byabateye imbaraga zo kongera ibikorwa byabo
ETG Inputs Ltd – Rwanda yahembye abacuruza inyongeramusaruro bitwaye neza kurusha abandi
ETG Inputs Ltd – Rwanda icuruza inyongeramusaruro n'ibikoresho by'ubuhinzi n'ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages