00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luxembourg: Abanyarwanda bashinze umuryango Ibuka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 April 2026 saa 05:10
Yasuwe :

Perezida w’Umuryango IBUKA muri Luxembourg, Didace Kalisa, yatangaje ko kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bateye intambwe yo gushinga Umuryango Ibuka Luxembourg.

Ibi Kalisa yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye muri Luxembourg bibukaga ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu.

Kalisa yashimiye cyane Ambasaderi Mimosa Aurore Munyangaju uhagarariye u Rwanda muri Luxembourg, inkunga Ambasade yatanze kugira ngo uyu muryango uvuke, ashimira itsinda bafatanyije mu gushinga ku ikubitiro uyu muryango.

Kalisa yagaragaje ko uyu muryango uzagira uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa byo kwibuka no gusigasira amateka u Rwanda rwaciyemo, cyane cyane hagamijwe kurwanya abayapfobya cyangwa bayobya urubyiruko bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ati "Bidasubirwaho uyu muryango Ibuka Luxembourg wanditswe ku mugaragaro ku wa 13 Werurwe 2026, i Luxembourg mu buryo bujyanye n’amategeko agenga imiryango nk’iyi muri iki gihugu, ukaba ugamije gusigasira amateka y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, gufasha abayirokotse no gutuma aya mateka azaba uruhererekane mu miryango izadukomokaho."

Igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye na Ibuka Luxembourg n’ihuriro LDR asbl, ry’Abanyarwanda batuye muri Luxembourg.

Kalisa yagaragaje ko uyu munsi atari uwo kwibuka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera gushimangira ubushobozi bwo kwiyubaka.

Yagize ati "Duhagaze twemye kandi igihugu cyacu, u Rwanda, cyahisemo ubumwe, kwiyubaka no kubaho."

Yasobanuye ko kwibuka atari uguhora abantu bareba inyuma gusa, ahubwo ari inshingano yo gukomeza gusigasira amateka y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku kibazo gikomeje kugaragara cyo gupfobya no guhakana Jenoside, Kalisa yasabye Abanyarwanda n’inshuti kugira ubushishozi, bagaharanira ukuri kuko ari inshingano ya buri wese.

Yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kugira uruhare rukomeye mu gusigasira aya mateka.

Mu gusoza, yahamagariye abitabiriye uwo muhango gushyigikira Ibuka Luxembourg, asaba Abanyarwanda n’inshuti kongera imbaraga mu bufatanye bugamije ubutabera, amahoro n’agaciro ka muntu.

Abanyarwanda baba muri Luxembourg n'inshuti bafatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside
Bahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Didace Kalisa n'itsinda rizamufasha kuyobora Ibuka Luxembourg

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages