Ni igihembo cyatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’Ikigo gikora ibijyanye n’ubwishingizi n’ishoramari cya World Financial Group yabereye muri Las Vegas.
Mukarage Bella usanzwe akora muri iki kigo, yahawe ibihembo bitandukanye ashimirwa uruhare rwe mu gufasha abandi bantu mu bijyanye n’ubwishingizi no kwiteza imbere.
Ibi bihembo yegukanye, yashimiwe kubera ubuyobozi bwe bw’indashyikirwa, umutima we wo gukorera abandi, ndetse n’uruhare rukomeye akomeje kugira mu gufasha imiryango kubaka ejo hazaza heza binyuze muri World Financial Group (WFG).
Mukarage yabaye Umunyarwanda wa mbere ubashije kugera kuri urwo rwego rwo gushimirwa na WFG kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora n’uburyo bwo gufasha abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukarage Bella, yashimangiye ko icyamufashije ari ishyaka ryo guharanira guteza imbere abandi n’urukundo rwo kubasangiza ubumenyi.
Ati “Ibanga nta rindi ni ukwitanga cyane no gukora nk’ukorera abandi kandi ngafasha abantu bose bakeneye ubumenyi.”
Mukarage yafashije, anakangurira imiryango myinshi kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kwiteza imbere no gukangurira abandi kuba bamenya kwiteganyiriza, kurinda imiryango yabo binyuze mu gufata ubwishingizi bw’ubizima no gutegura ejo hazaza habo mu buryo burambye.
Mu rwego rwo guharanira ko nta muryango n’umwe uzasigara inyuma, muri uyu mwaka, Bella Mukarage yafashije benshi aho imiryango irenga 250 yo mu muryango mugari w’abaturuka mu bihugu bya Abanyafurika y’Iburasirazuba, barimo Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Kenya n’Abanya-Uganda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
Uko kubafasha byabafunguriye amahirwe yo kwiga byinshi, gukura, gutinyuka, kwagura inzozi zabo no kubona ko byose bishoboka.
Urugendo rwa Bella Mukarage rushimangira ko intsinzi nyakuri itapimirwa ku byo umuntu yigejejeho ubwe, ahubwo ipimirwa ku mubare w’abantu yafashije kuzamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!