Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2024, ni bwo iyi modoka y’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Remera-Rukoma yaheze mu isayo ubwo yari itwaye umurwayi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha icyenda mu isayo ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa imodoka ya Breakdown yavuye mu Mujyi wa Kigali.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yabwiye IGIHE ko iyi mbangukiragutabara yafashwe mu isayo ubwo yashakaga kwambuka umugezi ugabanya Umurenge wa Runda n’uwa Ngamba.
Ati “Harimo umurwayi wari ugiye ku Bitaro bya Remera-Rukoma, umushoferi n’umuganga, gusa bikiba umurwayi bahise bamukuramo vuba vuba bamushyira mu yindi mbangukiragutabara imujyana ku Bitaro.”
Yongeyeho ko ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yafashwe umurwayi yamaze kuva muri iyo mbangukiragutabara ubwo umushoferi yageragezaga kuyikura mu isayo.
Meya Nahayo yaboneyeho gusaba abaturage bo mu Karere ka Kamonyi kugerageza gukurikirana amakuru babaha no kuyaha agaciro, bakitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi ndetse bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga bambuka imigezi n’ibiraro bishaje.
Yabasabye kandi kuva mu nzu zishaje kuko abazituyemo bari kubakodeshereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!