00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw ivuye kuri 2303 Frw. Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Ibiciro bishya RURA yabitangaje kuri uyu wa 16 Mata 2026, yemeza ko bitangira gukurikizwa ku wa 17 Mata 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 3 Mata 2026. Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yari yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Na byo byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yari yageze yageze kuri 1.948 Frw.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 16 Mata 2026, rigaragaza ko ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.

Riti “Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

RURA yavuze ko abaturarwanda basabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa gusangira imodoka (carpooling), no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko ruzakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi n’igice itangiye yafunze ni yo ikomeje gutuma ibikoka kuri peteroli bizamuka kuko byatumye Iran ifunga umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Mu minsi ishize Iran na Amerika byemeranyije agahenge, abantu batangira kwiruhutsa bavuga ko ibintu bigiye gusubira mu buryo ariko impande zombi ziraraniranwa mu biganiro byamaze amasaha arenga 20.

Nyuma y’uko ibi bihugu binaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara, ibiciro bya peteroli byahise bizamuka birenga 100$.

Ubwo amasoko y’ingufu yongeraga gufungura ku wa 13 Mata ku mugabane wa Aziya, igiciro cya peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$. Peteroli y’ubwoko bwa West Texas Intermediate na yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.

Ubwo hazamurwaga ibiciro bya lisansi ku wa 3 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye abanyamakuru ko iki kibazo kiri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “Kiriya kibazo kiri kugira ingaruka mu buhahirane Mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro, ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”

Yasobanuye ko ku Rwanda iyi ntambara iri kugira ingaruka ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga aho zimwe mu nzira zamaze gufungwa zirimo nk’ibyoherezwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uburyo bwa kabiri ni ubujyanye n’ibyo rutumiza mu mahanga, aho ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga bityo no mu Rwanda bitazabura kuzamuka.

Ati “Izo ni ingaruka turi kubona zishobora kuzaba ku bukungu bw’igihugu cyacu. Biteganyijwe ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, aho biteganyijwe ko bizava kuri 3,3% bikamanuka bikagera kuri 2,7%. Bizagira ingaruka kandi ku bwiyongere bw’ibiciro ku isoko mu Rwanda, bisobanuye ko bizagira ingaruka hafi kuri buri Munyarwanda wese. Tugomba kwitegura rero ariko tudakangaranye.”

Raporo yashyizwe hanze ku wa 14 Mata 2026, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, International Energy Agency, cyemeje ko ubusabe bw’abashaka ibikomoka kuri peteroli buzagabanyukaho utugunguru ibihumbi 80 ku munsi muri uyu mwaka.

Litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw mu Rwanda
Ibiciro bya lisansi byiyongereye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages