00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwamariya Léontine yatigishije imbuga: Ibihe by’ingenzi byaranze icyumweru hirya no hino ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 August 2026 saa 10:29
Yasuwe :

Icyumweru cyo ku wa 17 kugeza ku wa 22 Kanama 2026 cyabayemo ibintu byinshi binyuranye birimo ibyerekeye politiki, uburezi, impanuka, siporo n’izindi nkuru zidasanzwe hirya no hino ku Isi, icyakora inkuru ya Uwamariya Léontine wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta ariko ntiyitabire itangwa ry’ibihembo irazihiga.

Uwamariya Léontine wabaye uwa mbere mu bizamini bya leta yatigishije imbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka zikomeye tariki ya 20 Kanama 2026, ubwo umunyeshuri Uwamariya Léontine wagize amanota ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye atabonekaga mu gikorwa cyo gutanga ibihembo.

Uyu mwana w’i Rusizi wigaga muri ISF Nyamasheke wagize amanota 98,7%, nyuma yaje gushyikirizwa ibihembo bye ndetse Minisiteri y’Uburezi isobanura ko hari habayeho ikibazo cyo kubura ababyeyi be kuri telefoni. Ibura rye ryatigishije imbuga nkoranyambaga kugeza ubwo uyu mwana yashyikirizwaga ibihembo bye aherekejwe n’ababyeyi be, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere.

Irere Claudette wa MINEDUC na Dr. Bahati Bernard wa NESA bashyikirije Uwamariya Léontine ibihembo nyuma y'umunsi habaye igikorwa nyirizina

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahagurukiye ikibazo cy’abatagira aho baba mu gihugu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukora uko bashoboye abantu barara ku mihanda kubera kutagira aho kwegeka umusaya mu Bwongereza bakabona aho kuba bitarinze Noheri y’uyu mwaka wa 2026 aniyemeza kuzatanga amapawundi agera kuri miliyoni 100 mu rwego rwo kurangiza iki kibazo cyugarije u Bwongereza.

Inkongi y’umuriro yakomeje kwahagiza abo mu Burayi

Mu gihe ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi bikomeje kuyogozwa n’inkongi z’umuriro zawibasiye, ubushakashatsi bwagaragaje ko iki kinyejana cya 21 kizajya kurangira 39% by’ubutaka bw’uyu mugabane bwaramaze kwibasirwa n’inkongi, kabone n’ubwo isi yagera ku ntego zayo zo kugabanya ubushyuhe bukomeje kuba bwinshi kuri uyu mubumbe.

Impanuka z’indege muri Afurika no mu Burayi zasize imiryango myinshi mu marira

Umugabo n’umugore b’Abongereza bari bamaze igihe gito bashyingiranywe, hamwe n’umupilote wabo, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye ku Kirwa cya Sifnos mu Bugereki.

Ku rundi ruhande, abantu barindwi barimo umushoramari w’Umunyamerika Roger Duarte wari warashyizwe ku rutonde rwa ‘Forbes 30 Under 30’ ndetse n’umuyobozi muri Telemundo, José Alberto Suárez, bishwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya ku wa 19 Kanama 2026 mu gihe muri Nigeria, abarenga 50 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato.

Abageni bari mu kwezi kwa buki baguye mu mpanuka ya kajugujugu
Roger Duarte yari umushoramari ukomeye
Abarenga 50 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato

Zambia: Perezida Hakainde Hichilema yatsinze amatora

Mu rukerera rwo ku 18 Kanama 2026, komisiyo y’igihugu y’amatora ya Zambie yatangaje ko Perezida Hakainde Hichilema w’imyaka 64 y’amavuko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere, aho yagize amajwi 60%.

Perezida Hakainde Hichilema yatsinze amatora

Uburusiya bukomeje gushwanyaguza Ukraine

Nyuma y’ibitero u Burusiya bwagabye i Kyev ku wa 20 Kanama 2026 bigahitana abantu 17, bwongeye kugaba ibindi mu gace ka Kryvyi Rig perezida wa Ukraine Zelenskyy akomokamo, abantu nibura 18 barapfa mu gihe abandi barenga 120 bakomerekeye muri ibyo bitero byabaye ku wa Gatanu.

Iyi nzu yarashwe iherereye mu Mujyi Zelensky akomokamo

Abacukura amabuye y’agaciro muri Ituri ntibahangayikishijwe na Ebola yugarije RDC

Mu gace ka Iga-Barrière ho mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abacukuzi y’amabuye y’agaciro barimo n’abana, bagaragarije itangazamakuru ko badahangayikishijwe n’icyorezo cya Ebola cyugarije icyo gihugu, ahubwo ko barwana no kubona uko bakwikora ku munwa bivuye muri iyo mirimo y’ingufu ishobora kubahesha amadolari ya Amerika 2 ku munsi. Ni mu gihe abarenga 2300 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo na ho abarenga 5000 bakaba bamaze kucyandura.

Muri Afghanistan bizihije imyaka itanu ishize ingabo za Amerika zibaviriye mu gihugu

Mu bice bitandukanye byo muri Afghanistan, abayobozi n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kwishimira imyaka itanu ishize ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zizibukiriye zikabavira mu gihugu, nyuma y’imyaka ikabakaba 20 zari zikimazemo.

Cameroun y’abagore yishimiye igikombe, Premier League iragaruka

Nyuma y’uko ibaye ikipe ya kane yegukanye igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru w’abagore kuri uyu mugabane, abakinnyi ba Cameroun ubwo bari mu karasisi ko kwishimira iki gikombe bahuje urugwiro n’abaturage bari mu mihanda y’i Yaoundé.

Ku rundi ruhande, abakunzi ba Shampiyona y’u Bwongereza bongeye kumwenyura nyuma y’amezi yari ashize bayitegereje, ikaba yagarutse kuri uyu wa Gatanu ubwo Arsenal yatsindaga Conventry City 3-0. Ni mu gihe Ronaldihno na we yongeye kugaruka muri ruhago ku myaka 46.

Ronaldinho yahawe nimero 10 azajya yambara mu mugongo

Angelique Kidjo yabaye Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame

Umuhanzi w’Umunya-Bénin ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Angélique Kidjo, yabaye Umunyafurika w’umwirabura wa mbere uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages