Ni inama yari ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 cyane ko isanzwe iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.
Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku miyoborere y’ibihugu, aho yagaragaje ko nta buryo bw’imiyoborere bushobora gukoreshwa ku bihugu byose bubaho, ndetse ko imiyoborere myiza atari iyo abantu bategetswe n’ibihugu by’amahanga ahubwo ari iyo abenegihugu bishyiriraho bagamije kwikemurira ibibazo no kugana mu cyerekezo bifuza.
Yagaragaje kandi ko u Bushinwa buharanira ko ibihugu byose bitera imbere, atanga urugero kuri gahunda yo kubaka imihanda n’inzira zihuza u Bushinwa, Afurika n’u Burayi yatangiye mu 2013 kuko yatanze umusaruro ukomeye ku rwego rw’Isi, igirira akamaro u Bushinwa, Afurika n’u Rwanda rudasigaye.
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganira n’abandi bakuru b’ibihugu barimo uwa Kenya, Seychelles n’abandi.
Umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze imyaka 53. Kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!