Kuva ku bwa Richard Kandt mu 1907, uvuye i Kanombe na Nyamirambo wahuranya za Gasogi, Umujyi wa Kigali warakuze uraguka, uraryoha ukurura imari, urakungahara abanyamahanga barawushima, none ubu ni uburyohe ku barenga miliyoni 1,7 bawutuye n'abandi benshi bawugenda.
Ni Umujyi ukeye usa neza cyane, ugatekana ugaturwa na bose, ukagendeka kandi umurikiwe henshi, ukaguka buri munsi ari nako urushaho kubakwa, isura yawo igahinduka buri kanya.
Byatangiye gufata isura ahagana mu 1998 ubwo 'City Plaza' yatahwaga, icyo gihe Paul Kagame wari Visi Perezida yari ahari. City Plaza yaguwe mu ntege n'izindi nyubako zitandukanye zikomeje gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza.
Mu 2011 nibwo 'Kigali City Tower' yogoze ikirere inahindura isura y'uyu Murwa, nyuma gato 'Pansion Plaza irazamuka, hirya gato M Peace Plaza irubakwa, hepfo gato Hoteli Ubumwe yogoga ibicu.
Uyu munsi, Kigali ni ikimenyetso simusiga cy'itandukaniro rishobora kubaho mu myaka 30 gusa, mu gihe imiyoborere y'Umujyi n'Igihugu muri rusange imeze neza.
Iri tandukaniro kandi uribona mu ijoro. Ubundi ijoro ryahoze ari iry'abajura n'abambuzi, ndetse yewe muri Kigali ya kera ibi byahoze ari ukuri, nyamara henshi byabaye amateka.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Wungirije mu Bwongereza, Andrew Mitchell, aherutse kubigarukaho bihinduka urwenya ubwo yavugaga ko Kigali itekanye kurusha Londres, gusa uramutse ugiye mu bindi bihugu, cyane cyane ibya Afurika, nibwo wasobanukirwa neza uburyo uyu Mujyi utekanye.
Kimwe mu bituma uyu Mujyi utekana ni uko unamurikiwe. Imihanda yose migari yo mu Mujyi wa Kigali iramurikiwe kugeza no ku mihanda imwe n'imwe yo muri za 'quartier.' Gahunda ni ugukomeza uyu murongo ariko na mbere yaho, hari byinshi byagezweho kandi bishimishije.
IGIHE yaguteguriye amafoto agaragaza ubwiza bw'uyu Mujyi mu bihe by'ijoro ariko hibandwa ku mafoto afatiwe kure ku buryo umujyi ubasha kuwitegereza wose.
IGIHE yafatiye amafoto mu bice bitandukanye birimo i Shyorongi, Kacyiru, Gisozi, Nyamirambo na Rebero kugira ngo ikwereke uko uko Umujyi wa Kigali ugaragara mu bihe bitandukanye.
Inyubako ya Ecobank, iya Ubumwe Grande Hotel na Makuza Peace Plaza ni zimwe mu zigaragara iyo umuntu ari mu Mujyi rwagatiInyubako yuzuye hafi ya Rond Point nini yo mu mujyi rwagati uvuye ahazwi nka StatistiqueRadisson Blu Hotel & Convention Centre ni imwe muri hoteli zikomeye i KigaliRond-point yo kuri Kigali Heights ni imwe mu zigaragara neza mu Mujyi wa KigaliUbwo abantu bari muri siporo banyura iruhande rwa Kigali Convention Centre ku KimihururaKigali iri mu mijwi ikundwa n'abanyamahanga kubera isukuIfoto yafatiwe mu Mujyi wa Kigali rwagati igaragaza izuba rirengaIyi foto igaragaza umujyi wa Kigali ku mugoroba izuba rirengaStade Amahoro ni imwe mu nyubako zigezweho zigaragara cyane mu Mujyi wa KigaliStade Amahoro nyuma yo kuvugururwa iri mu zigezweho mu karere u Rwanda ruherereyemoStade Amahoro yacanywe mu mabara y'ibendera ry'Igihugu. Ifoto yafatiwe ku GishushuStade Amahoro izatahwa ku wa 4 Nyakanga nyuma yo gushyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, ivuye ku kwakira abantu ibihumbi 25Uhagaze ku Gisozi, uba witegeye Muhima no mu mujyi rwagatiUko umuntu aba areba mu Mujyi wa Kigali rwagati ahagaze i ShyorongiUmuhanda uva mu Majyepfo, ukanyura Nyabugogo uzamuka mu Mujyi uba ugaragara cyane mu masaha y'ijoroUhagaze ku Gisozi kandi ubasha kubona Kigali yagutse, bikarusha iyo ari amasaha y'ijoroUko hagati mu Mujyi wa Kigali hagaragara umuntu ahiteye ari ku GisoziIfoto yafatiwe Kicukiro, igaragaza mu Mujyi rwagatiUhagaze ku Kacyiru mu masaha y'ijoro, ni uku uba witegeye mu mujyi rwagati mu karere ka NyarugengeZimwe mu nyubako ndende zigaragara umuntu ari KicukiroUri ku Kicukiro ni iyi shusho uba ufite yo mu mujyi rwagatiRebero ni umwe mu misozi miremire muri Kigali. Iyo uhahagaze ni uku uba ureba ibice bitandukanye bya KigaliInyubako nka Kigali Convention Centre uburyo zigaragara nijoro uri ku i ReberoRebera iguha ishusho nziza y'umujyi wa Kigali mu masaha y'ijoroUko Umujyi wa Kigali ugaragara mu masaha y'ijoro urebeye ku Musozi wa ReberoIyo foto ya Kigali yafashwe umunyamakuru ahagaze i NyamiramboUko ibice bya Nyamirambo, Gikondo, Rebero, Kicukiro na Kanombe bigaragara mu ijoro umuntu ahagaze i NyamiramboIfoto igaragaza Umujyi wa Kigali mu masaha y'ijoro, yafatiwe i NyamiramboIfoto ifatiwe mu bice bya Sainte Famille Hotel n'inyubako za RSSB zizwi nka Twin Towers muri NyarugengeInyubako ya Kigali City Tower ni yo ndende kugeza ubu mu Mujyi wa KigaliInyubako ya Ecobank n'iya Ubumwe Grande Hotel ni zimwe mu ndende ziri rwagati mu Mujyi wa KigaliIyo uhagaze hejuru ya Ubumwe Grand Hotel ni uku umujyi wa Kigali uba uwitegeyeUmujyi wa Kigali uba unogeye amaso mu masaha y'ijoroUko umuntu abona Umujyi wa Kigali iyo ahagaze kuri Ubumwe Grande Hotel
Ibitekerezo 0