00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto ya kure: Ubwiza bwa Kigali, umujyi ukomeje kuba urukerereza

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 19 June 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Kuva ku bwa Richard Kandt mu 1907, uvuye i Kanombe na Nyamirambo wahuranya za Gasogi, Umujyi wa Kigali warakuze uraguka, uraryoha ukurura imari, urakungahara abanyamahanga barawushima, none ubu ni uburyohe ku barenga miliyoni 1,7 bawutuye n’abandi benshi bawugenda.

Ni Umujyi ukeye usa neza cyane, ugatekana ugaturwa na bose, ukagendeka kandi umurikiwe henshi, ukaguka buri munsi ari nako urushaho kubakwa, isura yawo igahinduka buri kanya.

Byatangiye gufata isura ahagana mu 1998 ubwo ’City Plaza’ yatahwaga, icyo gihe Paul Kagame wari Visi Perezida yari ahari. City Plaza yaguwe mu ntege n’izindi nyubako zitandukanye zikomeje gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza.

Mu 2011 nibwo ’Kigali City Tower’ yogoze ikirere inahindura isura y’uyu Murwa, nyuma gato ’Pansion Plaza irazamuka, hirya gato M Peace Plaza irubakwa, hepfo gato Hoteli Ubumwe yogoga ibicu.

Uyu munsi, Kigali ni ikimenyetso simusiga cy’itandukaniro rishobora kubaho mu myaka 30 gusa, mu gihe imiyoborere y’Umujyi n’Igihugu muri rusange imeze neza.

Iri tandukaniro kandi uribona mu ijoro. Ubundi ijoro ryahoze ari iry’abajura n’abambuzi, ndetse yewe muri Kigali ya kera ibi byahoze ari ukuri, nyamara henshi byabaye amateka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije mu Bwongereza, Andrew Mitchell, aherutse kubigarukaho bihinduka urwenya ubwo yavugaga ko Kigali itekanye kurusha Londres, gusa uramutse ugiye mu bindi bihugu, cyane cyane ibya Afurika, nibwo wasobanukirwa neza uburyo uyu Mujyi utekanye.

Kimwe mu bituma uyu Mujyi utekana ni uko unamurikiwe. Imihanda yose migari yo mu Mujyi wa Kigali iramurikiwe kugeza no ku mihanda imwe n’imwe yo muri za ’quartier.’ Gahunda ni ugukomeza uyu murongo ariko na mbere yaho, hari byinshi byagezweho kandi bishimishije.

IGIHE yaguteguriye amafoto agaragaza ubwiza bw’uyu Mujyi mu bihe by’ijoro ariko hibandwa ku mafoto afatiwe kure ku buryo umujyi ubasha kuwitegereza wose.

IGIHE yafatiye amafoto mu bice bitandukanye birimo i Shyorongi, Kacyiru, Gisozi, Nyamirambo na Rebero kugira ngo ikwereke uko uko Umujyi wa Kigali ugaragara mu bihe bitandukanye.

Inyubako ya Ecobank, iya Ubumwe Grande Hotel na Makuza Peace Plaza ni zimwe mu zigaragara iyo umuntu ari mu Mujyi rwagati
Inyubako yuzuye hafi ya Rond Point nini yo mu mujyi rwagati uvuye ahazwi nka Statistique
Radisson Blu Hotel & Convention Centre ni imwe muri hoteli zikomeye i Kigali
Rond-point yo kuri Kigali Heights ni imwe mu zigaragara neza mu Mujyi wa Kigali
Ubwo abantu bari muri siporo banyura iruhande rwa Kigali Convention Centre ku Kimihurura
Kigali iri mu mijwi ikundwa n'abanyamahanga kubera isuku
Ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Kigali rwagati igaragaza izuba rirenga
Iyi foto igaragaza umujyi wa Kigali ku mugoroba izuba rirenga
Stade Amahoro ni imwe mu nyubako zigezweho zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali
Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa iri mu zigezweho mu karere u Rwanda ruherereyemo
Stade Amahoro yacanywe mu mabara y'ibendera ry'Igihugu. Ifoto yafatiwe ku Gishushu
Stade Amahoro izatahwa ku wa 4 Nyakanga nyuma yo gushyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, ivuye ku kwakira abantu ibihumbi 25
Uhagaze ku Gisozi, uba witegeye Muhima no mu mujyi rwagati
Uko umuntu aba areba mu Mujyi wa Kigali rwagati ahagaze i Shyorongi
Umuhanda uva mu Majyepfo, ukanyura Nyabugogo uzamuka mu Mujyi uba ugaragara cyane mu masaha y'ijoro
Uhagaze ku Gisozi kandi ubasha kubona Kigali yagutse, bikarusha iyo ari amasaha y'ijoro
Uko hagati mu Mujyi wa Kigali hagaragara umuntu ahiteye ari ku Gisozi
Ifoto yafatiwe Kicukiro, igaragaza mu Mujyi rwagati
Uhagaze ku Kacyiru mu masaha y'ijoro, ni uku uba witegeye mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge
Zimwe mu nyubako ndende zigaragara umuntu ari Kicukiro
Uri ku Kicukiro ni iyi shusho uba ufite yo mu mujyi rwagati
Rebero ni umwe mu misozi miremire muri Kigali. Iyo uhahagaze ni uku uba ureba ibice bitandukanye bya Kigali
Inyubako nka Kigali Convention Centre uburyo zigaragara nijoro uri ku i Rebero
Rebera iguha ishusho nziza y'umujyi wa Kigali mu masaha y'ijoro
Uko Umujyi wa Kigali ugaragara mu masaha y'ijoro urebeye ku Musozi wa Rebero
Iyo foto ya Kigali yafashwe umunyamakuru ahagaze i Nyamirambo
Uko ibice bya Nyamirambo, Gikondo, Rebero, Kicukiro na Kanombe bigaragara mu ijoro umuntu ahagaze i Nyamirambo
Ifoto igaragaza Umujyi wa Kigali mu masaha y'ijoro, yafatiwe i Nyamirambo
Ifoto ifatiwe mu bice bya Sainte Famille Hotel n'inyubako za RSSB zizwi nka Twin Towers muri Nyarugenge
Inyubako ya Kigali City Tower ni yo ndende kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali
Inyubako ya Ecobank n'iya Ubumwe Grande Hotel ni zimwe mu ndende ziri rwagati mu Mujyi wa Kigali
Iyo uhagaze hejuru ya Ubumwe Grand Hotel ni uku umujyi wa Kigali uba uwitegeye
Umujyi wa Kigali uba unogeye amaso mu masaha y'ijoro
Uko umuntu abona Umujyi wa Kigali iyo ahagaze kuri Ubumwe Grande Hotel

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages