00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tessy yasezeranye imbere y’Imana na Shizzo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 January 2026 saa 07:30
Yasuwe :

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, yasezeranye imbere y’Imana n’Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo.

Ni mu muhango wabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena, wakurikiye indi irimo gusaba no gukwa yabereye muri iyi nyubako. Byose byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.

Bombi bakoze ubukwe mu gihe baherukaga gukora umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu 2024, ariko mu 2025 aba aribwo ibyarwo bijya hanze ndetse hakorwa n’imihango imwe n’imwe yerekezaga ku kurushinga irimo kwambika impeta y’urukundo Tessy no gufata irembo iwabo.

Abakobwa bambariye Tessy barimo abasanzwe bazwi mu myidagaduro
Ahabereye ibi birori byo gusezerana imbere y'Imana ni uku hari hateguye
Akanyamuneza kari kose kuri Tessy
Shizzo na Tessy basengewe baturirwaho umugisha
Ally Soudy ni umwe mu batashye ubu bukwe
Shizzo na Tessy mbere yo gusezerana imbere y'Imana
Shizzo na Tessy basengewe baturirwaho umugisha
Tessy yemeza ko yamaze kuba umugore wa Shizzo imbere y'Imana
Ubwo Shizzo yasabwaga gutwikurura umugeni we
Ubwo Tessy yageraga aho basezeraniye imbere y'Imana nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa
Urukundo rwa Shizzo na Tessy rwari rumaze hafi imyaka ibiri

Amafoto: Kwizera Remmy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages