Mu mpera z’icyumweru gishize, IGIHE yasuye iyi stade byitezwe ko igomba kuba yarangiye kuvugururwa muri uku kwezi kwa Kanama mbere y’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi yakira Ethiopia mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.
Iyi stade uyirebeye inyuma n’imbere mu kibuga, yamaze kuzura impande zose. Ikibuga cyaravuguruwe gusa ubwatsi bwari busanzwemo ni bwo bwagumishijwemo kuko bwo bugifite igihe cyo gukora kugeza mu mwaka utaha wa 2023.
Mu nkengero z’ikibuga, hashyizwe tapis nshya yifashishwa n’abakinnyi bari kwishyushya, mu gihe ibiti by’amazamu byashyizwemo na byo ari bishya. Ikindi gishya cyashyizwemo, ni tapis yifashishwa n’abasiganwa ku maguru kuko na yo yavuguruwe bitandukanye ikajyanishwa n’igihe.
Intebe zo kwicaraho guhera mu myanya y’icyubahiro kugeza ku myanya isanzwe nazo zamaze gushyirwamo, bibarwa ko ifite imyaka igera ku bihumbi 10. Ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu mirimo ya nyuma yakorwaga, ni ugutunganya aho abanyamakuru bandika bazajya bicara, hashyirwaho ameza, umuriro na internet ku buryo bitazongera kubaho ko umunyamakuru akikira mudasobwa ye ku bibero.
Mu myanya abanyacyubahiro bashobora kwicaramo bakaganira, ho huzuye cyera, intebe zishyirwamo, televiziyo, utubati two gushyiramo ibyo kubazimanira n’ibindi.
Ubwo IGIHE yasuraga iyi stade, igice cyari kikivugururwa cyari urwambariro kuko uko rwari rwarakozwe, byageze mu kwezi gushize bisaba ko rukorerwa amavugurura ku buryo rushyirwamo utundi tubati n’imitako igaragaza umwihariko w’u Rwanda imeze nk’imigongo.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!