00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu Kagame bakiriwe ku meza mu musangiro w’abitabiriye inama ya OIF (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 October 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Emmanuel Macron hamwe na Brigitte Macron mu musangiro witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Francophonie.

Ni inama ya 19 iri kubera mu Bufaransa. Imirimo nyir’izina yo kuyifungura yatangiye ku wa Gatanu, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira, hateganyijwe inama mu muhezo y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Ku wa 3 Ukwakira, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango barahuye biga ku bibazo by’amakimbirane arangwa mu bihugu binyamuryango.

Barebeye hamwe uko ibibazo byifashe muri Liban, igihugu kinyamuryango kiri mu ntambara na Israel, biga ku bibazo by’umutekano muke muri Haïti no ku makimbirane arangwa hagati y’u Rwanda na RDC.

Ibibazo by’umutekano muri Tunisie ntabwo byigeze biganirwaho muri iyi nama. Iki gihugu gifite ikibazo gikomeye cyane ku mupaka gihanaho imbibi na Libye.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bemeranyije ko inama itaha yabo izabera i Kigali mu 2025. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyari cyasabye kuyakira.

Mu bakuru b’ibihugu bari batangaje ko bazitabira iyi nama ariko batitabiriye ku munota wa nyuma harimo Umwami Mohammed VI wa Maroc wahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Aziz Akhannouch mu gihe Perezida wa Tunisie, Kaïs Saïed, yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Kamel Madouri.

Perezida wa Cameroon, Paul Biya, ntabwo yitabiriye; abandi ni uwa Sénégal,
Bassirou Diomaye Faye; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso; uwa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; uwa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé; uwa Angola, João Lourenço; uwa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’uwa Comore, Azali Assoumani uherutse guterwa icyuma n’umugizi wa nabi.

Uwa Guinée, Mamadi Doumbouya, ntabwo yitabiriye nubwo igihugu cye giherutse gukurikirwaho ibihano cyari cyarafatiwe na OIF.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Élysée
Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bitabiriye umusangiro w'abakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Iyi nama ya OIF iri kuba ku nshuro ya 19. Kuri uyu wa Gatandatu, hateganyijwe ibiganiro mu muhezo by'abakuru b'ibihugu
Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu ubwo biteguraga gufata ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Patrice Talon wa Benin
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwaga ikaze mu cyumba cyabereyemo ibiganiro
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Emmanuel na Brigitte Macron na Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Perezida Emmanuel Macron hamwe na Brigitte Macron na Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na Emmanuel Macron ageze i Paris

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages