Tariki ya 4 Nyakanga nibwo u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Kuri iyi nshuro uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyagatare, ahatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe.
Uyu mudugudu wubatse ahafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu kuko ari ho ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ubutaka bwa mbere mu Rwanda buzwi nka ‘Gasantimetero’, watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta uzacumbikirwamo imiryango 64. Buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero. Wubatswemo irerero, ivuriro ryo ku rwego rwa Poste de Santé, agakiriro n’icyumba mberabyombi.
Muri iki cyumweru kandi Abanya-Kigali batangiye gupimwa Coronavirus mu mihanda mu kureba uko iki cyorezo gihagaze mu banyamujyi. Iki gikorwa cyatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangiye igikorwa cyo gupima abantu batandukanye.
Abapimwa babanza gutanga imyirondoro yabo, abo babana, aho batuye, icyo bakora n’ibindi byose byakwifashishwa mu gihe hakurikiranwa uwanduye kugira ngo afashwe ndetse n’abahuye na we.
Ni igikorwa cyatangiriye kuri Stade Amahoro, ariko kinakomereza mu bindi bice bitandukanye by’umujyi, birimo i Nyamirambo na Kicukiro mu rwego rwo kumenya ishusho nyayo y’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.
IGIHE yakusanyije amafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze icyumweru kigana ku musozo.



















TANGA IGITEKEREZO