00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Ibyaranze umuhango w’akataraboneka wo gutanga ibihembo bya FIA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 December 2024 saa 01:46
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu Rwanda habereye igikorwa cyasoje inama y’Inteko Rusange ya FIA yaberaga mu Rwanda, aho yari yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.

Wari umuhango w’akataraboneka witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Mohammed Ben Sulayem.

Muri rusange, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu byiciro 16 birimo Shampiyona y’Isi ya Karting, Rally-Raid, Formula 2, Rally, Formula E, Endurance na Rallycross.

Mu bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe “Lifetime Award” na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, nyuma yo kumara imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Igihembo gikuru muri ibi birori cyatanzwe na Perezida Kagame ahemba Max Verstappen wahize abandi muri Formula 1, rikaba ari n’isiganwa yari atwaye ku nshuro ya kane.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ugereranyije n'ibyo rushobora gukora
Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, agaragaza ko imikino y'imodoka ikwiriye kuba iya buri wese
Perezida Kagame ni we wahaye igihembo Max Verstappen
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Formula 1, Stefano Dominicali
Bamwe mu bakinnyi binjiraga bari mu modoka bagiye guhabwa ibihembo
Abakina Karting ni bo bahawe ibihembo mbere
Steve Harvey yari mu Rwanda mu birori bya FIA
BK Arena yari yateguwe byihariye
Perezida Kagame aganira n'abayobozi ba FIA ndetse n'aba Formula 1
Umuhanzikazi Khadja Nin n'umugabo we Jacky Ickx wakinnye Formula One, bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo i Kigali
Abahawe ibihembo bifotozanya n'abayobozi ubwo ibirori byari birangiye
Imodoka ya McLaren "MCL38", yakinishijwe na Lando Norris uyu mwaka, yazanywe ahatangiwe ibihembo muri BK Arena
Michèle Mouton yahawe igihembo cy'umunyabigwi witangiye umukino wo gusiganwa mu modoka
Abitabiriye ibirori basusurukijwe mu mbyino za Kinyarwanda
Gakwaya Christian ahemba abitwaye neza
Imodoka ya Rally Cross yaje mu buryo budasanzwe
Imodoka ya Rally Cross yaje mu buryo budasanzwe
Perezida wa FIA yereka Perezida Kagame imwe mu modoka zifashishwa mu masiganwa y'imodoka
Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yanyuzwe n'uko igikorwa cyabereye mu Rwanda cyagenze

Amafoto: Flickr, Paul Kagame & RBA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .