Ku wa 15 Mata nibwo Perezida Kagame na Madamu batangiye uru ruzinduko, bakirwa na Perezida na Perezida wa Bénin, Patrice Talon na Madamu we, Claudine Talon.
Mu byaranze uru ruzinduko harimo ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda na Bénin, ibibazo byugarije Afurika, ibirego u Rwanda rushinjwa muri RDC ndetse na politike mpuzamahanga.
Perezida Kagame kandi yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abikorera muri Bénin. We na Madamu Jeannette Kagame kandi basuye ahazwi nka Les Jardins de Mathieu, agace kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Mathieu Kérékou, mu guha icyubahiro intwari zitangiye iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ndetse n’ahari ikibumbano gishushanya ubutwari bw’abagore bo muri Bénin yaba ababayeho n’abariho ubu.
Uru ruzinduko kandi rusize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, aho bishoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Bénin rwasojwe n’igikorwa cyo kubakira ku meza cyateguwe na Perezida Perezida wa Bénin, Patrice Talon na Madamu Claudine Talon.
Uyu muhango wabereye ahazwi nka ‘La Paillote des Hôtes’ mu Murwa Mukuru, Cotonou ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 16 Mata. Witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Bénin.
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Bénin nyuma y’urwo Perezida Talon yagiriye mu Rwanda.
Icyo gihe yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n’uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.
Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n’aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.
Kugeza ubu uko imyaka igenda iza umubano w’u Rwanda na Bénin urushaho gufata indi ntera byatumye mu 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk’igicumbi cyayo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga muri Bénin
Perezida Kagame agera i Cotonou
Perezida Patrice Talon yakiriye Perezida Kagame muri Le Palais de la Marina
Bagiranye ibiganiro byihariye
Bakurikiranye isinywa ry’amasezerano
Perezida Patrice Talon na Perezida Kagame baganiriye n’itangazamakuru
Perezida Kagame yaganiriye na ba rwiyemezamirimo 100
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Esplanade de l’Amazone
Banunamiye intwari za Bénin kuri Les Jardins de Mathieu
– Perezida Kagame na Madamu baganiriye n’abagore bo muri Bénin
– Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Perezida Patrice Talon na Madamu Claudine Talon muri La Paillote des Hôtes i Cotonou
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!