Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Matin Fayulu, yanenze imiyoborere ya Perezida Tshisekedi, amushinja guha icyuho u Rwanda mu cyo yise "amasezerano y’ibanga."
Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda na RDC bikomeje kurebana ay’ingwe, u Rwanda rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu kurasa ku butaka bwarwo, mu gihe rwo rushinjwa gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’Ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uheruka gufata umujyi wa Bunagana.
Yagize ati "Félix Tshisekedi yanasinye andi masezerano y’ibanga n’u Rwanda, atuma yigengesera mu byemezo afata. Yaje gutangaza ibihe bidasanzwe muri Kivu ya Ruguru na Ituri, nyamara nta genamigambi ryari ryakozwe."
Yongeyeho ko "Félix Tshisekedi yageze aho ashinganisha umutekano w’igihugu cyacu ku Rwanda na Uganda."
Muri ubwo buryo avugamo ko Tshisekedi yari yasabye ko abapolisi b’u Rwanda boherezwa gucunga umutekano i Goma ariko abaturage bakabyanga. Ni igikorwa ariko amakuru yemeza ko kitigeze kibaho.
Ku bwa Fayulu, RDC ngo ikwiye gucana umubano n’u Rwanda.
Yagize ati "Turasaba gucana umubano by’aka kanya mu bya dipolomasi hagatiya RDC n’u Rwanda, ukugenda kwihuse kwa ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, guhamagaza ambasaderi wacu i Kigali no gukuraho ibihe bidasanzwe byashyizweho mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri."
Umubano ukomeje kuba mubi, ku buryo abaturage ba RDC bageze aho bigaragamnbiriza ku mupaka w’u Rwanda, bavuga ko bashaka kwinjira mu gihugu ku ngufu. Muri iyo myigaragambyo amaduka menshi y’abavuga Ikinyarwanda i Goma yarasahuwe.
Abanyapolitiki batandukanye bakomeje kubiba urwango ku Banyarwanda baba mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuri uyu wa Gatanu bwo, umusirikare wa RDC yarashe ku bapolisi b’u Rwanda bacunze umupaka akomeretsa umwe, bagenzi be bahita bamurasa arapfa.
Fayulu yasabye Perezida wa Angola, João Lourenço, gukomeza ibikorwa by’ubuhuza hagati y’ibihugu byombi, hashakwa uko haboneka amahoro mu karere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!