Mu ntangiriro z’icyumweru, ku wa Mbere, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byatanzwe na Misiri, bifite agaciro k’ibihumbi $150, asaga miliyoni 145 Frw.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko iyo nkunga irimo udupfukamunwa, ibikoresho abaganga bambara ku mubiri no ku mutwe, n’inkweto zigenewe abakora kwa muganga, cyane cyane ahashyirwa ibikoresho biba byifashishijwe mu kwita ku barwayi banduye COVID-19.
Ati “Biba bigaragaraho ubwandu bwinshi bwa COVID, bijya ahantu nk’aho mbese habigenewe kuko ntabwo dupfa kwandarika ibintu nk’ibyo ngibyo tuba twifashishije mu kwita ku barwayi ba COVID-19 n’ibindi byinshi twifashisha cyane kwa muganga.”
Ibikoresho u Rwanda rwakiriye bizafasha amavuriro yita ku barwayi ba COVID-19, cyane ko u Rwanda rurimo kongera ayo hanze ya Kigali bikazafasha no kurinda abakozi bo kwa muganga n’abarwayi babagana.
Ku wa 7 Nzeri 2020 kandi Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Perezida w’iryo huriro, Dr. Agnes Kalibata.
Bahuye hitegurwa Inama mpuzamahanga y’iryo huriro yiga ku Buhinzi muri Afurika yabereye mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 8-11 Nzeri 2020.
Mu zindi nkuru zaranze icyumweru harimo iya Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, watangiye gukurikiranwa no kubazwa n’Ubushinjacyaha nyuma yo gushyikirizwa dosiye, aho yitabye ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura, ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2020
Ibyaha ashinjwa byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.
IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze iminsi irindwi ishize yo ku wa 7-13 Nzeri 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!