Ni imyiteguro igaragara ucyinjira muri Musanze, aho hamanitswe ibyapa bigaragaza ko uyu mujyi witegura umuhango wo Kwita Izina ugiye kuba bwa mbere mu buryo bw’imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu Kinigi ahabera uyu muhango nyirizina naho hatangiye kurimbishwa, hamaze gutegurwa ibibumbano by’ingagi ndetse imirimo yo kubaka amahema abazitabira uyu muhango bazicaramo nayo igeze kure.
Bamwe mu baturage usanga barimo gutunganya imigano yifashishwa mu kubaka abandi bakomeje kubaka ibishushanyo by’ingagi no kubaza ibikoresho bitandukanye mu kurimbisha iyi site.
Ku ruhande rw’abikorera bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nabo akanyamuneza ni kose ndetse bahamya ko biteguye neza kuzakira ababagana, cyane ko bemeza ko ibi ari bimwe mu birori bisiga babonye icyashara.
Kugeza ubu hamaze gutangazwa urutonde rw’abazagira uruhare muri iyi gahunda yo Kwita Izina rugaragaraho abantu batandukanye barimo Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles, Didier Drogba wamenyekanye cyane mu Mupira w’Amaguru n’abandi.
Kuva mu 2005 uyu muhango wo Kwita Izina watangizwa, abana b’ingagi basaga 354 nibo bamaze guhabwa amazina.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!