Kamwe mu duce dutuwe cyane kandi twihagazeho muri Kigali, ni Kimironko. Ni agace ubu gatuwe n’abifite, gafatwa nk’izingiro ry’abantu baturuka ahantu henshi baba Kabuga, Bumbogo, Kinyinya n’ahandi, kuko hari gare ikoreshwa cyane n’isoko ribonekamo ibintu byinshi.
Kuva mu myaka ishize, raporo y’Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa mu Rwanda (IRPV) zakomeje kwerekana ko Umurenge wa Kimironko ari wo wa mbere wari ufite ubutaka buhenze, nk’uko imibare yo kugeza mu 2019 yabyerekakanaga.
Icyo gihe imibare yerekanye ko igiciro cyo hejuru cy’ubutaka muri Kimironko cyari 169,676 kuri metero kare, nk’igiciro cyarutaga ibindi mu myaka ya 2015-2017.
Icyakora ibintu bisa n’ibyahindutse kuko imibare yo mu 2021 yerekana ko ubutaka buhenze cyane ushobora kubusanga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura mu Kagali ka Kimihurura mu mudugudu wa Mutara, ushobora kubugura kuri 140,090 Frw kuri metero kare.
Muri Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga mu Mudugudu w’Agasharu, ubutaka bwo guturaho kuri metero kare ni 76,544 Frw.
Mu ikusanyamibare, byagaragaye ko ibintu by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka ni aho ubutaka buherereye; uburyo ubutaka bugerwaho yaba imihanda yose ndetse no gutwara abantu muri rusange n’ubucucike bw’abatuye hafi y’ubutaka.
Ibyo byiyongeraho ibipimo ndangamimerere y’ubutaka; icyo ubutaka bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe gukoreshwa; uko bwegereye ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amazi, umuriro n’amasoko cyangwa uko bwegereye imigezi n’ibiyaga.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bahamya ko Kimironko ari agace kugeza ubu byoroshye ko kagenda bitewe n’umurongo w’imodoka rusange zerekezayo, hakaba amashuri menshi, isoko ribamo ibintu byinshi umuntu yakenera.
Umwe mu bagenagaciro Louis Harelimana, yabwiye IGIHE ko mu bijyanye n’ubutaka, Kimironko iza mu duce twa mbere duhenze muri Kigali.
Yagize ati "Ahahenze cyane ni za Gacuriro, Rebero, ubundi ukareba hano za Kimironko, ahandi harimo gutera imbere ni mu Murenge wa Kigali."
"Nka Kimironko wayishyira nko ku mwanya wa gatatu urebye ukuntu igiciro cy’ubutaka bwaho buba buzamuka, kandi ukareba n’ukunntu abantu baba bashaka kuhatura."
Ibi ni bimwe mu bice bigize Kimironko, kamwe mu duce dutuwe n’abifite utaretse n’abandi bashakisha.
Amafoto: Shumbusho Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!