Saa Sita zuzuye, nibwo ibishashi by’ibyishimo byatangiye kuraswa mu bice bitandukanye bya Kigali. Amajwi menshi yirangiraga mu nkengero zose z’Umujyi, abantu bishimiye ko binjiye mu mwaka mushya.
Hirya no hino kandi humvikanaga za Vuvuzela n’ibirumbeti, abandi bagakoma akaruru n’amashyi.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu, baherutse gutangaza ko umwaka wa 2023, uzaba uw’ibyishimo n’icyizere cyo kubigeraho. Bahisemo Viva Magenta (umutuku uvanze n’iroza!) nk’ibara rizawuranga. Ni ibara ritanga ugushikama n’imbaraga kandi no kwisanzura.
Basobanura ko ari ibara kandi rigaragaza ukwigirira icyizere n’ubumuntu no guhuza abantu bose ntawe uhejwe. Iri bara ngo ryatoranyijwe nk’irya 2023 mu kugaragaza ko uzaba umwaka uhuriza abantu hamwe, buri wese agafata mugenzi we ukuboko.
Mu birori byo gusoza umwaka wa 2022, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yavuze ko wabaye mwiza kuko wabayemo ibikorwa byiza byatumye imyaka ibiri yindi yabanje [2020 na 2021] yabayemo ibihe bya Covid-19, isigara inyuma, igihugu kirongera gitera imbere mu bukungu, ubuzima bw’abaturage burongera buba bwiza kurushaho.
Ati " Ndibwira ko uwo tugiye kujyamo wa 2023, ugiye kuba mwiza kurusha ndetse 2022."
Yasabye abaturage gukomeza gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite, n’ubwo badafite bakabushakira kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku byifuzwa mu gihe cya vuba na bwangu.
Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakora byose, bajya bibuka ko nyuma yabyo hari akazi kabategereje ko kubaka igihugu.
Ati “Akazi kose ugiye gukora ujye ugashyiraho umutima [...] nimujya kwishima, nimujya kubyina, mubikore mubinoze hanyuma ibindi bikurikire nyuma.”
Umwaka wa 2023 utangiranye n’impinduka zitari zisanzwe mu Rwanda kuko amasaha y’akazi yahindutse aho akazi kazajya hatangira Saa Tatu za mu gitondo kakarangira Saa 17:00, hanyuma amashuri yo atangire Saa Mbili n’Igice asoze amasomo 17:00.



Andi mafoto






















Amafoto: Derick Rwema, Darcy Igirubuntu na Nkurunziza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!