Nyarutarama ni kamwe mu duce duturwa n’abifite mu Mujyi wa Kigali ndetse mu myaka yashize, uwiyizeye ku mufuka utari uhafite icumbi cyangwa se ngo ahanyarukire mu gihe ashaka kwizihirwa, yabarwaga nk’utazi ibigezweho.
Ni ahantu handitse amateka muri Kigali kuko hari isuku yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’inyubako zigezweho zose zituwemo n’abakire ari ho zibarizwa. N’ubu, Nyarutarama ntiyiburira, iracyari ya yindi ituwemo n’abakire, abayobozi bakomeye mu nzego nkuru z’igihugu, ba Ambasaderi n’abandi banyamahanga.
I Nyarutarama uhasanga amahoteli agezweho, amacumbi [apartement] menshi kuko abenshi bayacumbikamo aba ari abanyamahanga, badafite igihe kinini mu gihugu.
Hari umwe mu banyamahanga twigeze kuganira, ambwira uburyo Nyarutarama ari agace gasirimutse ku buryo n’umuturage waho usanzwe, aba afite imitekerereze yo ku rundi rwego. Urugero rworoshye yampaye ni uburyo ngo nta muntu n’umwe i Nyarutarama ujya ubona umwera ngo amutangarire nk’uko hari hamwe abantu bahita bavuga bati “dore umuzungu”.
Nyarutarama y’ubu si ko yamye imeze! Nyuma ya Jenoside, abari batuye muri aka gace, bavuga ko harangwaga amashyamba n’intoki kimwe no mu bindi bice bya Kigali. Ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama ni ho hari hatuwe cyane, hagakunda kuboneka n’ibiti by’imyembe n’amapapayi.
Uyu munsi i Nyarutarama hari hotel nziza. Ni ho habarizwa Park View Courts, Garr Hotel, Quiet Haven Hotel, Manor Hotel, Elevate Suites, Orient Park Hotel, Villa Portofino, Dmall Hotel, Khana Khazana Boutique, Gorillas Golf Hotel, Highlands Suites n’izindi nziza.
Izi hotel hafi ya zose zibamo piscine nziza zikunda kuba zifite abakiliya benshi mu minsi y’impera z’icyumweru, abantu bagiye gukora siporo yo koga.
Tukivuga ibyo kuruhuka, i Nyarutarama ni ho hari ikibuga cya Golf kimaze gushyira u Rwanda ku rundi rwego, hari ibihuga byinshi bya Tennis n’indi mikino, imwe itari iya basabose!
Nk’ubu mu mpera z’icyumweru, niba ushaka gusangira n’inshuti, i Nyarutarama hari ahantu heza rwose ku buryo amafunguro yaho aba anurira.
Ushobora kujya muri Billy’s Bistro muri Century Park, wahasanga ifunguro ryiza, Bourbon nayo yagufata neza, Bwok Cafe and Bistro na yo ni uko, cyangwa se ukajya kugerageza amafunguro yo muri Koreya muri Dae Jang Guem cyangwa se Sakae aho ubona amafunguro yo mu Buyapani.
Ku muntu ukunda ya mafunguro y’Abahinde aba arimo ibirungo binurira, uri i Nyarutarama wasimbukira muri Delhi Darbar, cyangwa ukagerageza bimwe biba bicumba umwotsi by’Abashinwa muri Tung cyangwa se n’izindi ndyo zo muri Aziya muri Zen.
Ijoro ry’i Nyarutarama ntirigira uko risa, ni rimwe umuntu ahora yibuka iteka. Ushaka kwishimira ubuzima mu masaha y’ijoro, wajya i Nyarutarama muri Billionaire’s Club cyangwa se muri Chillax n’ahandi umuziki uba ugufasha kongera iminsi yo kubaho.
Nyarutarama hari ibitaro bigezweho, hari amaguriro wabonamo byose ushaka, amashuri mpuzamahanga menshi nka Green Hills n’ibindi bituma haba hamwe mu hantu wabona byose mu gihugu.
Si inyubako gusa kuko mu duce dutandukanye hashyizweho iminara itanga réseau. Aha ni mu Kabuga ka NyarutaramaKimwe mu biranga ahantu hateye imbere ni ibikorwaremezo biharangwa. I Nyarutarama hari imihanda y'umukara iteye amabengezaMuri aka gace ni ibisanzwe kubona inzu nziza igeretse. Ntibisaba gukora ibilometero byinshi ngo ubone serivisi wifuzaNyarutarama ni kamwe mu duce duturwa n’abifite mu Mujyi wa KigaliIsuku yo muri aka gace itangarirwa n'abahisi n'abagenziIkawa iri mu binyobwa by'abasirimu. Ab'i Nyarutarama bafite Imani Coffee hafi yabo aho bashobora kuganiriraIyi nyubako iteye amabengeza iri ku muhanda uva mu Kabuga ka Nyarutarama usa n'uwerekeza KaguguNyarutarama ni agace kubatse mu buryo butangiza ibidukikije aho usanga ibiti byatewe kugira ngo abahatuye bahorane akayaga gahuhera hafiNyarutarama ibarizwamo hoteli zitandukanye usanga hafi y'umuhandaI Nyarutarama ni ho hari Ikibuga cya Golf cya Kigali kigezwehoAka gace kagenda karimbishwa nka kamwe mu duhanzwe amaso mu bukerarugendo bushingiye kuri siporoImihanda yubatswe ni migari ku buryo bituma hatabaho umubyigano w'imodokaIkibuga cya Kigali Golf kiberaho imikino ikomeye yo ku rwego mpuzamahangaIvuriro rya Frontier Diagnostics Center & Polyclinic riherereye i Nyarutarama, riri mu agezweho afasha abatuye aka gace kugerwaho na serivisi z'ubuvuziFrontier Diagnostics Center& Polyclinic yakira abarwayi bataha n’abarara. Iherereye neza ruguru y'ikibuga cya Kigali Golg CourseImiturire y'i Nyarutarama ijyanye n'icyerekezo cy'igihuguIki kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, kiri ku buso bwa hegitari 52RSSB yashoye mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo ayo kubaka ikibuga ubwacyo bikozwe na Gregori International (GI)Usibye kuba aha hantu hahanzwe amaso mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo, ushobora no kuhasohokeraMu duce tumwe twa Nyarutarama haheruka kubakwamo imihanda mishya yuzuye mbere y'uko u Rwanda rwakira Inama ya CHOGM muri Kamena 2023I Nyarutarama hari hotel nyinshi nziza kandi zihagazeho mu gutanga serivisi nzizaAho utambuka haba ku mihanda migari n'iyo muri quartier hari inyubako ziteye amabengezaIsuku ni yose i Nyarutarama…Elevate Suites Hotel ni imwe muri hotel zibarizwa i NyarutaramaAgace ka Nyarutarama gaherereye mu Karere ka GasaboIyi nyubako nziza itangirwamo serivisi zo gutunganya imodoka, hahindurwa amapine ndetse n'amavutaKimwe n'ahandi muri Kigali, i Nyarutarama hari ubwo umuvundo ujya uba mwinshi mu muhandaCanaan Golf Apartments Kigali iri mu nyubako zicumbikira abasura n'abagenda Nyarutarama by'umwihariko abakina golf kuko yubatse hafi y'iki kibugaWhite Stone Apartments ni inyubako irimo amacumbi agezweho yera iri i NyarutaramaAmacumbi y'iyi nyubako ari ku rundi rwego, yose mu ibara ryeraImyubakire y'i Nyarutarama igezweho, nta kajagariHari ubwo ushobora kugira ngo ntabwo ari i Kigali uri kubera ubwiza bwa NyarutaramaIki kiyaga ni kimwe mu biri mu nkengero z’ikibuga cya GolfImihanda y'i Nyarutarama ni uku iteye… Yose iba icyeye, nta binogo wayisangamoIkibuga cya Golf cyatumye Nyarutarama na Kigali muri rusange bigira indi sura ku ruhando mpuzamahangaImihanda migari kandi myiza yarubatswe aho Nyarutarama ihurira n'utundi duceIkibuga cya Golf ni ishoramari rikomeye mu by’imikino igihugu cyubatse ndetse gihanze amaso ko rijinjiza amadevise menshiAya mazi ari mu byongera ubwiza bwa NyarutaramaMu mpera z'icyumweru abantu benshi baba bagiye gukina Golf i NyarutaramaIyo uri hafi yayo uba witegeye imisozi myiza igukikijeNi ahantu Abanya-Kigali bashobora gusohokera bakaruhukaInyubako nyinshi zikorerwamo ubucuruzi mu gihe izindi ari amacumbiNujya i Nyarutarama, uzibuke kumenya nimero y'umuhanda wanyuzemo, bitari ibyo uzayobaPharmacie Conseil iri mu zikomeye mu Rwanda ifite ishami i NyarutaramaInyubako ziri i Nyarutarama zerekana ko ari imwe muri quartier z’abifiteMuri aka gace usanga ibipangu byinshi bicungirwa umutekano na sosiyete zabigize umwugaMu myaka yashize, umukire utari utuye i Nyarutarama yabaga adafite ijamboAya macumbi yitwa Le Royale ari i NyarutaramaImihanda yo muri aka gace yubatswe idasondetswe…Iyi nyubako yitwa Crown Conference Hall ni imwe mu ziberamo inama nyinshiPark View Courts ni imwe muri hotel zigezweho zibarizwa muri NyarutaramaCrown Conference Hall na yo iherereye i NyarutaramaMuri aka gace hari utubari tumwe twa gisirimu, tunyweramo abifiteAbakunzi ba Tennis na bo batekerejweho bafite ikibuga cyo gukinirahoMuri aka gace uhasanga inyubako zigezweho kandi ziri ku rwego rw'abahatembereraNyarutarama yihagazeho uhereye ku buryo bw'imyubakire yaho n'imibereho y'abahatuyeMu duce dutandukanye hubatswe imihanda igezwehoIri si ishyamba ahubwo ni inyubako nziza kandi zigezweho zubatswe i NyarutaramaUvuze Nyarutarama, benshi bahita bumva agace gatuwemo n'abafite agatubutseAka gace karimo inzu nyinshi zibereye kurora, ziteye amabengezaImyubakire nk'iyi imenyerewe mu mahanga ya kure wayisanga i NyarutaramaAho wahagarara hose uba witegeye udusozi dutatseho inyubako z'ubwizaAbatuye i Nyarutarama bahumeka umwuka mwiza kubera ibiti biteye hirya no hinoIyo uri kuri iki kibuga, uba witegeye ubwiza bw'Umudugudu wa Vision CityTennis Club i Nyarutarama ni hamwe mu hakanyujijeho kuva keraImiterere y'aho ntaho itaniye n'iy'i Burayi. Hari ababibera hagati mu dushyamba dutoNi agace gahora gatoshye itekaAya macumbi abarizwa muri Century Park i NyarutaramaAhatari imihanda ya kaburimbo, harimo imihanda irimo amabuyeI Nyarutarama haturwa n'ufite amikoro ahagijeI Nyarutarama ntabwo ari ahantu hapfa kwigonderwa n'uwo ariwe weseAppartement ziri i Nyarutarama ku bwinshi kuko ari agace gakunze guturwa n'abanyamahangaImyubakire y'i Nyarutarama ijyanye n'igiheNo kureba imihanda yaho unyurwa n'imiterere yayoN'imihanda yo mu rusisiro, irimo kaburimboMu nkengero z'imihanda y'i Nyarutarama hateye ibiti bituma aka gace karushaho kuba kezaNi ho hari icyicaro gikuru cya MTN RwandaMu masaha y'umugoroba akazuba karengera i Nyarutarama…
Ibitekerezo 0