00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze i Nyarutarama, imwe muri Quartier z’abifite (Amafoto)

Yanditswe na Salomon Nezerwa
Kuya 11 February 2023 saa 02:36
Yasuwe :

Nyarutarama ni kamwe mu duce duturwa n’abifite mu Mujyi wa Kigali ndetse mu myaka yashize, uwiyizeye ku mufuka utari uhafite icumbi cyangwa se ngo ahanyarukire mu gihe ashaka kwizihirwa, yabarwaga nk’utazi ibigezweho.

Ni ahantu handitse amateka muri Kigali kuko hari isuku yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’inyubako zigezweho zose zituwemo n’abakire ari ho zibarizwa. N’ubu, Nyarutarama ntiyiburira, iracyari ya yindi ituwemo n’abakire, abayobozi bakomeye mu nzego nkuru z’igihugu, ba Ambasaderi n’abandi banyamahanga.

I Nyarutarama uhasanga amahoteli agezweho, amacumbi [apartement] menshi kuko abenshi bayacumbikamo aba ari abanyamahanga, badafite igihe kinini mu gihugu.

Hari umwe mu banyamahanga twigeze kuganira, ambwira uburyo Nyarutarama ari agace gasirimutse ku buryo n’umuturage waho usanzwe, aba afite imitekerereze yo ku rundi rwego. Urugero rworoshye yampaye ni uburyo ngo nta muntu n’umwe i Nyarutarama ujya ubona umwera ngo amutangarire nk’uko hari hamwe abantu bahita bavuga bati “dore umuzungu”.

Nyarutarama y’ubu si ko yamye imeze! Nyuma ya Jenoside, abari batuye muri aka gace, bavuga ko harangwaga amashyamba n’intoki kimwe no mu bindi bice bya Kigali. Ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama ni ho hari hatuwe cyane, hagakunda kuboneka n’ibiti by’imyembe n’amapapayi.

Uyu munsi i Nyarutarama hari hotel nziza. Ni ho habarizwa Park View Courts, Garr Hotel, Quiet Haven Hotel, Manor Hotel, Elevate Suites, Orient Park Hotel, Villa Portofino, Dmall Hotel, Khana Khazana Boutique, Gorillas Golf Hotel, Highlands Suites n’izindi nziza.

Izi hotel hafi ya zose zibamo piscine nziza zikunda kuba zifite abakiliya benshi mu minsi y’impera z’icyumweru, abantu bagiye gukora siporo yo koga.

Tukivuga ibyo kuruhuka, i Nyarutarama ni ho hari ikibuga cya Golf kimaze gushyira u Rwanda ku rundi rwego, hari ibihuga byinshi bya Tennis n’indi mikino, imwe itari iya basabose!

Nk’ubu mu mpera z’icyumweru, niba ushaka gusangira n’inshuti, i Nyarutarama hari ahantu heza rwose ku buryo amafunguro yaho aba anurira.

Ushobora kujya muri Billy’s Bistro muri Century Park, wahasanga ifunguro ryiza, Bourbon nayo yagufata neza, Bwok Cafe and Bistro na yo ni uko, cyangwa se ukajya kugerageza amafunguro yo muri Koreya muri Dae Jang Guem cyangwa se Sakae aho ubona amafunguro yo mu Buyapani.

Ku muntu ukunda ya mafunguro y’Abahinde aba arimo ibirungo binurira, uri i Nyarutarama wasimbukira muri Delhi Darbar, cyangwa ukagerageza bimwe biba bicumba umwotsi by’Abashinwa muri Tung cyangwa se n’izindi ndyo zo muri Aziya muri Zen.

Ijoro ry’i Nyarutarama ntirigira uko risa, ni rimwe umuntu ahora yibuka iteka. Ushaka kwishimira ubuzima mu masaha y’ijoro, wajya i Nyarutarama muri Billionaire’s Club cyangwa se muri Chillax n’ahandi umuziki uba ugufasha kongera iminsi yo kubaho.

Nyarutarama hari ibitaro bigezweho, hari amaguriro wabonamo byose ushaka, amashuri mpuzamahanga menshi nka Green Hills n’ibindi bituma haba hamwe mu hantu wabona byose mu gihugu.

Si inyubako gusa kuko mu duce dutandukanye hashyizweho iminara itanga réseau. Aha ni mu Kabuga ka Nyarutarama
Kimwe mu biranga ahantu hateye imbere ni ibikorwaremezo biharangwa. I Nyarutarama hari imihanda y'umukara iteye amabengeza
Muri aka gace ni ibisanzwe kubona inzu nziza igeretse. Ntibisaba gukora ibilometero byinshi ngo ubone serivisi wifuza
Nyarutarama ni kamwe mu duce duturwa n’abifite mu Mujyi wa Kigali
Isuku yo muri aka gace itangarirwa n'abahisi n'abagenzi
Ikawa iri mu binyobwa by'abasirimu. Ab'i Nyarutarama bafite Imani Coffee hafi yabo aho bashobora kuganirira
Iyi nyubako iteye amabengeza iri ku muhanda uva mu Kabuga ka Nyarutarama usa n'uwerekeza Kagugu
Nyarutarama ni agace kubatse mu buryo butangiza ibidukikije aho usanga ibiti byatewe kugira ngo abahatuye bahorane akayaga gahuhera hafi
Nyarutarama ibarizwamo hoteli zitandukanye usanga hafi y'umuhanda
I Nyarutarama ni ho hari Ikibuga cya Golf cya Kigali kigezweho
Aka gace kagenda karimbishwa nka kamwe mu duhanzwe amaso mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo
Imihanda yubatswe ni migari ku buryo bituma hatabaho umubyigano w'imodoka
Ikibuga cya Kigali Golf kiberaho imikino ikomeye yo ku rwego mpuzamahanga
Ivuriro rya Frontier Diagnostics Center & Polyclinic riherereye i Nyarutarama, riri mu agezweho afasha abatuye aka gace kugerwaho na serivisi z'ubuvuzi
Frontier Diagnostics Center& Polyclinic yakira abarwayi bataha n’abarara. Iherereye neza ruguru y'ikibuga cya Kigali Golg Course
Imiturire y'i Nyarutarama ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu
Iki kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, kiri ku buso bwa hegitari 52
RSSB yashoye mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo ayo kubaka ikibuga ubwacyo bikozwe na Gregori International (GI)
Usibye kuba aha hantu hahanzwe amaso mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo, ushobora no kuhasohokera
Mu duce tumwe twa Nyarutarama haheruka kubakwamo imihanda mishya yuzuye mbere y'uko u Rwanda rwakira Inama ya CHOGM muri Kamena 2023
I Nyarutarama hari hotel nyinshi nziza kandi zihagazeho mu gutanga serivisi nziza
Aho utambuka haba ku mihanda migari n'iyo muri quartier hari inyubako ziteye amabengeza
Isuku ni yose i Nyarutarama...
Elevate Suites Hotel ni imwe muri hotel zibarizwa i Nyarutarama
Agace ka Nyarutarama gaherereye mu Karere ka Gasabo
Iyi nyubako nziza itangirwamo serivisi zo gutunganya imodoka, hahindurwa amapine ndetse n'amavuta
Kimwe n'ahandi muri Kigali, i Nyarutarama hari ubwo umuvundo ujya uba mwinshi mu muhanda
Canaan Golf Apartments Kigali iri mu nyubako zicumbikira abasura n'abagenda Nyarutarama by'umwihariko abakina golf kuko yubatse hafi y'iki kibuga
White Stone Apartments ni inyubako irimo amacumbi agezweho yera iri i Nyarutarama
Amacumbi y'iyi nyubako ari ku rundi rwego, yose mu ibara ryera
Imyubakire y'i Nyarutarama igezweho, nta kajagari
Hari ubwo ushobora kugira ngo ntabwo ari i Kigali uri kubera ubwiza bwa Nyarutarama
Iki kiyaga ni kimwe mu biri mu nkengero z’ikibuga cya Golf
Imihanda y'i Nyarutarama ni uku iteye... Yose iba icyeye, nta binogo wayisangamo
Ikibuga cya Golf cyatumye Nyarutarama na Kigali muri rusange bigira indi sura ku ruhando mpuzamahanga
Imihanda migari kandi myiza yarubatswe aho Nyarutarama ihurira n'utundi duce
Ikibuga cya Golf ni ishoramari rikomeye mu by’imikino igihugu cyubatse ndetse gihanze amaso ko rijinjiza amadevise menshi
Aya mazi ari mu byongera ubwiza bwa Nyarutarama
Mu mpera z'icyumweru abantu benshi baba bagiye gukina Golf i Nyarutarama
Iyo uri hafi yayo uba witegeye imisozi myiza igukikije
Ni ahantu Abanya-Kigali bashobora gusohokera bakaruhuka
Inyubako nyinshi zikorerwamo ubucuruzi mu gihe izindi ari amacumbi
Nujya i Nyarutarama, uzibuke kumenya nimero y'umuhanda wanyuzemo, bitari ibyo uzayoba
Pharmacie Conseil iri mu zikomeye mu Rwanda ifite ishami i Nyarutarama
Inyubako ziri i Nyarutarama zerekana ko ari imwe muri quartier z’abifite
Muri aka gace usanga ibipangu byinshi bicungirwa umutekano na sosiyete zabigize umwuga
Mu myaka yashize, umukire utari utuye i Nyarutarama yabaga adafite ijambo
Aya macumbi yitwa Le Royale ari i Nyarutarama
Imihanda yo muri aka gace yubatswe idasondetswe...
Iyi nyubako yitwa Crown Conference Hall ni imwe mu ziberamo inama nyinshi
Park View Courts ni imwe muri hotel zigezweho zibarizwa muri Nyarutarama
Crown Conference Hall na yo iherereye i Nyarutarama
Muri aka gace hari utubari tumwe twa gisirimu, tunyweramo abifite
Abakunzi ba Tennis na bo batekerejweho bafite ikibuga cyo gukiniraho
Muri aka gace uhasanga inyubako zigezweho kandi ziri ku rwego rw'abahatemberera
Nyarutarama yihagazeho uhereye ku buryo bw'imyubakire yaho n'imibereho y'abahatuye
Mu duce dutandukanye hubatswe imihanda igezweho
Iri si ishyamba ahubwo ni inyubako nziza kandi zigezweho zubatswe i Nyarutarama
Uvuze Nyarutarama, benshi bahita bumva agace gatuwemo n'abafite agatubutse
Aka gace karimo inzu nyinshi zibereye kurora, ziteye amabengeza
Imyubakire nk'iyi imenyerewe mu mahanga ya kure wayisanga i Nyarutarama
Aho wahagarara hose uba witegeye udusozi dutatseho inyubako z'ubwiza
Abatuye i Nyarutarama bahumeka umwuka mwiza kubera ibiti biteye hirya no hino
Iyo uri kuri iki kibuga, uba witegeye ubwiza bw'Umudugudu wa Vision City
Tennis Club i Nyarutarama ni hamwe mu hakanyujijeho kuva kera
Imiterere y'aho ntaho itaniye n'iy'i Burayi. Hari ababibera hagati mu dushyamba duto
Ni agace gahora gatoshye iteka
Aya macumbi abarizwa muri Century Park i Nyarutarama
Ahatari imihanda ya kaburimbo, harimo imihanda irimo amabuye
I Nyarutarama haturwa n'ufite amikoro ahagije
I Nyarutarama ntabwo ari ahantu hapfa kwigonderwa n'uwo ariwe wese
Appartement ziri i Nyarutarama ku bwinshi kuko ari agace gakunze guturwa n'abanyamahanga
Imyubakire y'i Nyarutarama ijyanye n'igihe
No kureba imihanda yaho unyurwa n'imiterere yayo
N'imihanda yo mu rusisiro, irimo kaburimbo
Mu nkengero z'imihanda y'i Nyarutarama hateye ibiti bituma aka gace karushaho kuba keza
Ni ho hari icyicaro gikuru cya MTN Rwanda
Mu masaha y'umugoroba akazuba karengera i Nyarutarama...

Amafoto: Salomon Nezerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages