00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Perezida Ruto yishimiye gutwara imashini ihinga mu Bugesera

Yanditswe na Igirubuntu Darcy
Kuya 5 April 2023 saa 07:02
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera, yishimira gutwara imashini yifashishwa mu buhinzi bugezweho.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida William Ruto, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2023, yasuye RICA n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi bikorerwa mu Bugesera ari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yari ageze muri RICA, Perezida William Ruto, yagaragaye atwaye imashini yifashishwa mu buhinzi bugezweho muri aka gace.

Busingye Karangwa Carlos wiga muri RICA ariko akaba ari kwimenyereza umwuga ni we wafashije uyu Mukuru w’Igihugu kuyobora iyi mashini.

Yabwiye IGIHE ko Perezida Ruto ubwo yari amaze gusobanurirwa imikorere yayo yifuje kumenya uko bayitwara.

Yakomeje ati “Muri make yaje ashaka kumenya uko bayitwara. Mwereka uko vitesse n’umuriro bijyamo, amasuka uko azamuka, abishyiramo byose igenda imbere.’’

Mu kiganiro kigufi bagiranye, Ruto yabajije uyu munyeshuri niba imashini ikora no mu murima, undi amubwira ko ihinga neza nta kibazo.

Karangwa uri kwimenyereza umwuga ubusanzwe yiga mu Ishami rya Mechanization and Irrigation ryigisha ibijyanye no gukoresha no gukanika imashini zihinga ndetse no kuhira.

Yavuze ko yashimishijwe no kubona abakuru b’ibihugu babasura, kuko biha agaciro umwuga wabo.

Ati “Ni ibyishimo cyane, ni amahirwe akomeye. Namusabye ko yazadusura.’’

Imashini Perezida Ruto yatwaye ni imwe mu zigezweho zihinga ziri muri RICA ndetse imaze imyaka ibiri ikoreshwa.

Iyi kaminuza iherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagali ka Mwendo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Yafunguye imiryango mu 2019, imfura zayo zizasoza amasomo muri Kanama 2023.

Perezida Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye ku wa Kabiri, tariki 4 Mata 2023. Yasuye RICA nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Kenya ajyanye n’imikoranire mu buhinzi.

RICA iri ku buso bwa hegitari 1300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y’Ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

Ni kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Kenya, William Ruto uri mu Rwanda, basuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije, RICA, riri mu Karere ka Bugesera
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatwaye imashini yifashishwa mu buhinzi bugezweho
Busingye Karangwa Carlos wiga muri RICA ariko akaba ari kwimenyereza umwuga ni we wafashije Perezida Ruto kuyobora imashini ihinga
Perezida Ruto yishimiye gusobanurirwa imikorere y'iyi mashini
Karangwa wiga mu Ishami rya Mechanization and Irrigation yasabye Perezida Ruto ko yazabasura, bakamwereka uko bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bugezweho mu Bugesera
Perezida wa Kenya, William Ruto yasuye Kaminuza ya RICA nyuma y'umunsi umwe, we n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame bakurikiye isinywa ry'amasezerano icumi hagati y'ibihugu byombi arimo n'ay'imikoranire mu buhinzi
Perezida Ruto yasobanuriwe uko iyi mashini ikora, ahita atangira kuyiyobora nk'uko bayitwara mu buhinzi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages