Kuri uyu wa Kabiri, Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gukora mu nganzo agaragaza urwo akunda umugore we.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 59 yagize ati “Isabukuru nziza Michelle Obama. Utuma buri munsi umbera mwiza ndetse nawe mu buryo bumwe ukomeza gusa neza.”
Ubu butumwa, Obama yabukurikije ifoto afashe Michelle mu nda amuturutse inyuma, bombi bitegeye ikirere cy’umugoroba n’amazi magari.
Umuryango wa Michelle na Obama wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo Barack Obama yiyamamarizaga kuyobora Amerika, gusa amateka y’urukundo rwabo yatangiye imyaka icumi mbere yaho, ubwo Michelle Obama icyo gihe witwaga Michelle Robinson yagirwaga umujyana wa Obama mu biro by’abanyamategeko muri Leta ya Chicago bizwi nka ‘Chicago law firm Sidley & Austin’.
Nyuma y’igihe bakundana baje kurushinga mu 1992 ubu bakaba bafite abana babiri aribo; Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!