Iyi ifoto yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru, igaragaza Perezida Hakainde Hichilema afite umukoropesho akora isuku muri ibi bitaro biherereye mu gace ka Mandevu.
Ni ifoto yafashwe ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari yasuye ibi bitaro agamije kureba imikorere yabyo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko “yagize uruhare mu bikorwa byo gusukura ibi bitaro mu rwego rwo kwerekana akamaro k’isuku mu bigo nderabuzima.”
Abakurikirana Perezida Hakainde bagaragaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa yakoze, bashimangira ko umuyobozi nyawe akwiriye kwicisha bugufi, kandi agafata iya mbere mu gutanga urugero mu byo ashaka ko bikorwa mu gihugu.
Hakainde Hichilema yatorewe kuyobora Zambia mu 2021 nyuma yo kwiyamamaza inshuro zigera kuri eshanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!