Iyi foto Musenyeri Mwumvaneza yakoreye uyu mwana wamukoze ku mutima, izajya mu mateka y’iyi paruwasi nk’ikimenyetso cy’ubwitange bw’abakirisitu ba Nyabirasi bagize mu kwiyubakira Paruwasi yabo.
Ni paruwasi yatashywe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, aho igizwe na Santarali eshatu zirimo Kazo, Kanombe na Kamugarura. Ivutse kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo aho yujuje paruwasi ya 29 mu zigize Diyosezi ya Nyundo.
Iyi paruwasi yafunguwe ku mugaragaro na Musenyeri Mwumvaneza, ibirori byitabiriwe n’abakirisitu batandukanye aho bari bamaze imyaka igera ku munani bayitegereje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!