00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Uwamariya yasuye umuryango w’i Karongi wabanaga mu makimbirane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2023 saa 02:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yasuye umwe mu miryango yo mu Karere ka Karongi wabanaga mu makimbirane.

Ni uruzinduko Minisitiri Uwamariya yakoze binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yasuye umuryango wa Ndayisaba na Tuyisabe mu Murenge wa Rubengera, wahoze ubana mu makimbirane ariko uyavamo ufashijwe n’inzego z’ibanze n’inshuti z’Umuryango.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko uyu muryango wasobanuriye Minisitiri Uwamariya ko amakimbirane yabo yaterwaga n’ubusinzi bw’umugabo, inshuti mbi, bigatuma aheza umugore ku mitungo bashakanye.

Uyu mugabo n’umugore bavuze ko nyuma yo kugirwa inama baretse amakimbirane bakaba batekanye, babayeho neza, abana biga, bafatanya mu iterambere.

Minisitiri Uwamariya yashimye uyu muryango kuba warumvise inama nziza ukareka amakimbirane yawuhezaga mu bukene no kubaho nabi kw’abana. Yawusabye gukomeza gufatanya no kwiteza imbere kugira ngo babere abandi urugero, babigisha ibyiza byo gushyira hamwe kw’abagize umuryango.

Muri Kanama ni bwo Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwamariya Valentine, yasuye uyu muryango w’i Karongi wabanaga mu makimbirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .