Ifoto y’Umunsi: Inka yatwawe na kajugujugu mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Kanama 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Guhera mu cyumweru gishize hatangiye gucicikana ifoto y’inka iri mu kirere iziritse imigozi, ku buryo abantu benshi babyibajijeho kuko batiyumvishaga impamvu inka ishobora gutwarwa gutyo.

Iyi nka ni imwe muzororwa n’aborozi bo mu misozi ya Alps iherereye mu Burayi bwo hagati igakora ku bihugu nka nk’u Bufaransa, u Butaliyani n’u Budage.

Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cy’imbeho nyinshi aborozi bamanura inka zabo bazikura muri iyi misozi bazijyana mu bibaya, imbeho yazashira bakazisubiza mu misozi.

Iki n’igikorwa bagikora mu buryo busa n’ibirori aho inka baba bambitse indabo, zigaherekezwa n’abagabo n’abagore babukereye mu myambaro gakondo.

Kuri iyi foto yacicikanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za BBC igaragaza imwe muri izi nka zororerwa mu misozi ya Alps yagize imvune bikaba ngombwa ko hifashishwa kajugujugu kugira ngo ibone uko igera hasi.

Umwe mu borozi bo muri aka gace waganiye na BBC, Ambros Arnold, yavuze ko gutwara inka gutya ‘biborohereza kandi bigafasha n’inka gukira vuba’.

Hakoreshejwe kajugujugu mu kwimura iyi nka yari yavunitse
Kwimura izi nka bikorwa mu buryo busa n'ibirori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .