Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abakinnyi bane ba Arsenal y’Abagore basuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Aba bakinnyi barimo Caitlin Jade Foord, Jordan Nobbs, Jen Beattie na Katie McCabe. Bari baherekejwe n’abarimo Daniel Lane ushinzwe ibijyanye no gusemura muri Arsenal.
Ku wa 5 Nyakanga 2022, ni bwo aba bakinnyi basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi.
Mbere yo kwinjira muri pariki nyirizina, banyuze mu Gasantere ka Gataraga aho bahuriye n’abana bo muri ako gace bahuza urugwiro.
Aba bakinnyi bafashe umupira wa karere bari bafite na bo bagaragaza impano yabo mu kuwuconga cyane ko basanzwe barabigize umwuga.
Abafatanyije n’aba bana ni Caitlin Jade Foord na Katie McCabe na Daniel Lane wabaherekeje.
Umunyamakuru wa IGIHE ufotora yafashe amafoto yabo bari gutera amanota kuri karere, banagerageza gukora utundi dukoryo.
Bagenzi babo Jordan Nobbs na Jen Beattie bo binjiye muri Pariki y’Ibirunga banyuze ku rundi ruhande. Ubwo hakinwaga karere ntibari bahari.
Umupira wa karere uzwi cyane kuva hambere, uba ubohesheje amashashi, ukazengurutswa indodo ku buryo ugira ishusho nk’umupira usanzwe ukinwa.
Caitlin Jade Foord wakinanye n’abana bo muri Musanze ni Umunya- Australia w’imyaka 27, ukinira Arsenal n’Ikipe ye y’Igihugu izwi nka Matildas.
Mugenzi we Katie McCabe we akinira Arsenal kuva mu 2015. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 ni we Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Ireland.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!