Buri mwaka, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze, hategurwa umunsi w’umuco, aho hizihizwa ibiranga imico itandukanye y’ibihugu biba bihagarariwe muri iri shuri.
Ni ibirori biba bigamije kwiga amateka n’umuco bya buri gihugu mu kumenyana no kwisanzuranaho nk’abantu baba bigira hamwe amasomo ya gisirikare.
Muri uyu mwaka, ibi birori byabaye ku wa 10 Mutarama 2025. Ni ku nshuro ya 12 byari bibaye.
Bimwe mu byamuritswe muri ibi birori harimo indirimbo n’imbyino, imyambarire, ibiryo n’ibinyobwa bya gakondo ndetse n’ibikorerwa mu nganda.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko mu kazi k’inzego z’umutekano cyane igisirikare, kumva no gusobanukirwa itandukaniro mu mico y’ibihugu, byoroshya imikoranire mpuzamahanga kandi bikanagira uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati mu bihugu.
Abanyeshuri bari gukurikiranira amasomo ya gisirikare muri iri shuri muri uyu mwaka ni 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika na Aziya ihagarariwe n’umu ofisiye mukuru wo muri Jordanie.
Muri rusange abanyamahanga barimo ni 26, abandi ni Abanyarwanda.
Muri aba Banyarwanda harimo babiri bo muri Polisi y’u Rwanda, RNP, na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.
Muri rusange aba bofisiye bari guhabwa amasomo, bari mu cyiciro [intake] cya 13 kizarangira muri Kamena 2025. Bamara umwaka umwe bakurikirana aya masomo.
Uyu ni umukino w’Igisoro wizihira benshi ukanezeza abawukinanaBenin nayo irahagarariwe muri iri shuriMuri iri shuri hari abasirikare baturutse mu bihugu 20 byose byari bihagarariweMu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, habarizwa abofisiye bakuru bo muri GuneaAha hari hari gutangirwa umutowe wengerwa muri MaliAbari aho basangijwe indyo zo muri MozambiqueAha ni ahari hari kumurikirwa ibirimo imitako yo muri NigeriaKenya iri mu bihugu bihagarariwe muri iri shuriBimwe mu byamuritswe muri ibi birori harimonn’ibikorerwa mu nganda mu gihugu runakaIbi ni ibinyobwa byengerwa muri TanzaniaIbinyobwa byengerwa muri Uganda byari bihariHanamuritswe umutiba w'inzukiAha ni ahamurikirwaga ibiranga umuco NyarwandaMu byamuritswe harimo n'imitako gakondoBimwe mu byamuritswe harimo n'ikawa itegurirwa mu RwandaZambia yari ihagarariweHamuritswe imitako itandukanyeUmushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yari yabukereyeZimwe mu ndyo gakondo zategurirwaga ahaberaga ibi birori ako kanyaAbatumirwa batandukanye nabo bari baje bambaye ibigaragaza umuco waboUmuyobozi w'intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yari ytabiriye ibi biroriCol. Stella Uwineza, ubarizwa mu mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ni we watanze ijambo ry’ikaze muri ibi biroriBamwe mu bofisiye bari bari muri ibi birori bari bambaye imyambaro gakondoAbari abasangiza b'amagambo bari bambaye imyambaro iranga umuco NyarwandaU Rwanda rwari ruhagarariwe nezaItorero Inganzo Ngari ryaserutse nezaBuri bihugu cyari gifite aho kumurikira ibigize umuco wacyoIndyo zitandukanye zategurirwaga ahoAbari bitabiriye ibi birori bagiye basura ahari hari kumurikirwa ibigize imico itandukanyeInyange yari mu bafatanyabikorwa b'iri shuri bari bitabiriye ibi biroriImyambarire n'ibikoresho gakondo byo muri Sudani y'EpfoUganda yari ihagarariwe nezaMuri iri shuri harimo abofisiye bo muri Sudani y'Epfo. Aha hari hari kubyinwa imbyino zahoAbabyennyi bo muri Sudani y'Epfo baserutse muri ubwo buryoAba bari bari kubyina imbyino gakondo zo muri Sudani y'EpfoUmu-ofisiye mukuru mu banyeshuri bose bari gukurikirana amasomo muri uyu mwaka, Col Dr. Dany Gatsinzi, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda k’ubw’umuhate mu guteza ubumenyi mu bya gisirikareItorero ry'ababyinnyi bo mu Bugande bari babukereyeBamwe mu batumirwa bagiye bafata amafoto y'urwibutsoIntore zo Inganzo Ngari zasusurukije abari aho baranyurwaBamwe mu bashyitsi bari batumiwe barizihiweUmuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yavuze ko mu kazi k’inzego z’umutekano, kumva no gusobanukirwa itandukaniro mu mico y’ibihugu, byoroshya imikoranire mpuzamahangaHafashwe ifoto y'urwibutso y'abayobozi mu nzego zitandukanye bari batumiwe, n'abofisiye bakurikiranira amasomo muri iri shuri
Ibitekerezo 0