Ni ibirori biba bigamije kwiga amateka n’umuco bya buri gihugu mu kumenyana no kwisanzuranaho nk’abantu baba bigira hamwe amasomo ya gisirikare.
Muri uyu mwaka, ibi birori byabaye ku wa 10 Mutarama 2025. Ni ku nshuro ya 12 byari bibaye.
Bimwe mu byamuritswe muri ibi birori harimo indirimbo n’imbyino, imyambarire, ibiryo n’ibinyobwa bya gakondo ndetse n’ibikorerwa mu nganda.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko mu kazi k’inzego z’umutekano cyane igisirikare, kumva no gusobanukirwa itandukaniro mu mico y’ibihugu, byoroshya imikoranire mpuzamahanga kandi bikanagira uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati mu bihugu.
Abanyeshuri bari gukurikiranira amasomo ya gisirikare muri iri shuri muri uyu mwaka ni 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika na Aziya ihagarariwe n’umu ofisiye mukuru wo muri Jordanie.
Muri rusange abanyamahanga barimo ni 26, abandi ni Abanyarwanda.
Muri aba Banyarwanda harimo babiri bo muri Polisi y’u Rwanda, RNP, na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.
Muri rusange aba bofisiye bari guhabwa amasomo, bari mu cyiciro [intake] cya 13 kizarangira muri Kamena 2025. Bamara umwaka umwe bakurikirana aya masomo.
Ubushobozi bwiri shuri bwarongerewe kuko mbere ryari rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 48 gusa, ariko ubu ryakira abagera ku 108.






























































Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!