Iyi nyubako ni imwe mu bigize icyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Kigali Golf Resorts & Villas, iri ku rwego rwo hejuru kuko ifite ubushobozi bwo kuba yakwakira ibikorwa byose bigendanye n’umukino wa Golf.
Uyu mushinga ntugizwe n’ikibuga cya Golf gusa ahubwo harimo n’indi mikino nka Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, Club House irimo imyambaro y’abakinnyi, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri ‘Gym’, aho gufatira amafunguro n’ibindi.
Imirimo yose yamaze kurangira n’abakinira Golf kuri iki kibuga bahawe uburenganzira bwo kuba bayikoresha. Ni inzu ishobora kuberamo inama zitandukanye ariko zidahuza abantu benshi.
Urubyiruko rutandukanye rwahawe imirimo yo gufasha abayiruhukiramo bamaze gukina cyangwa mu gihe habereye ibirori bigendanye n’umukino wa Golf nko gutanga ibihembo n’ibindi.
Ikigo cyigenga cyashyizweho ngo gicunge uyu mushinga cya Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC) n’izindi komite ziyifasha, byagaragaje ko kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni 140$ azashorwa muri iyi mishinga yose azagaruzwa mu gihe kirekire.
Biteganyijwe ko mu gihe icyiciro cya kabiri cyawo kirimo inzu zizengurutse ikibuga, hoteli ikomeye n’ibindi bikorwa bizaba birangiye, amafaranga yashowe muri uyu mushinga azatangira kugaruzwa ku kigero cya 13% buri mwaka mu myaka 15.
Amafoto ya Club House
Amafoto: Kigali Golf Resorts & Villas
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!