00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare ikomeje kurabagirana: Imiterere y’uyu mujyi mu mafoto

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 October 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Ikaze mu Karere ka Nyagatare k’imirambi n’inka nyinshi, hamwe mu haboneka iterambere ryihuse muri iyi myaka.

Ni akarere kari ku muvuduko wihuse cyane bitewe n’ibikorwaremezo byinshi biri ku kubakwamo.

Ku bantu badaheruka gusura aka karere kuri ubu ni kamwe mu tumaze kubakwamo ibikorwaremezo byinshi nyuma y’uko gashyizwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali.

Mu bikorwaremezo byubatswe harimo imihanda, hoteli, amashuri, amavuriro n’inganda zatumye gahinduka mu buryo bugaragara.

Umujyi wa Nyagatare wubatswemo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero zirenga 25 kongeraho indi igiye ishamikiyeho nk’umuhanda Nyagatare-Ryabega ureshya na kilometero 11, umuhanda wa Nyagatare-Kagitumba, Nyagatare-Tabagwe-Karama.

Hari kandi imihanda ya Nyagatare-Gicumbi yose yatumye aka Karere karushaho kugira ubwiza bikanafasha abaturage kugera ku iterambere.

Kuri ubu habarizwa Kaminuza ebyiri zirimo iy’u Rwanda ishami rya Nyagatare ndetse na Kaminuza ya East Africa University zatumye abafite inzu zikodeshwa zibona abakiliya ndetse binongera urujya n’uruza muri uyu Mujyi.

Icyanya cya Gabiro Agri business Hub, uruganda rukora amata y’ifu rwa Inyange, uruganda rukora amakaro, ibiro by’Akarere ka Nyagatare bishya n’ibindi bikorwa bitandukanye byubatswe ni bimwe mu byatumye hagaragara impinduka zifatika.

IGIHE yabateguriye amwe mu mafoto agaraza impinduka zigaragara zazanwe n’iterambere mu Mujyi wa Nyagatare ndetse na bimwe mu bikorwaremezo byatumye aka Karere gahinduka mu buryo bugaragara.

Aha ni mu masangano y'imihanda ahari umuhanda uva mu Karere ka Gicumbi ugahura n'undi uva mu Karere ka Nyagatare
Amashuri agezweho ari kwiyongera muri Nyagatare
Imihanda yo muri Nyagatare ni umurambi
Stade y'Akarere ka Nyagatare ifasha ikipe y'aka Karere mu kwakira imikino itandukanye Nyagatare FC
Stade ya Nyagatare ifasha abaturage bo muri aka Karere mu mikino inyuranye
Ryabega ahari umuhanda ukomeza Kagitumba n'undi ukomeza mu Mujyi wa Nyagatare
Nyagatare habarizwa inka nziza z'Inyambo
Iri soko usangamo ibicuruzwa birimo ibyavuye muri Uganda
Isoko rya Nyagatare ni rimwe mu rigaragara neza kuko ryubatswe mu buryo bugezweho
Isoko Mpuzamipaka rya Kagitumba ryatangiye gukorerwamo
Inzira ijyana amazi mu mirima y'abashoramari bo mu cyanya cy'inganda cya Gabiro Agri Business Hub
Inyubako ikoreramo East African University ni imwe mu igaragaza ubwiza bwa Nyagatare
Inka zitanga umukamo ziri kongerwa mu Karere ka Nyagatare
Imiterere ya Epic Hotel iryoheye ijisho
Imihanda yubatswe muri aka Karere yafashije abaturage
Imirimo yo gutera imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub irarimbanyije
Imihanda ya Nyagatare nijoro iba yaka
Imihanda myiza yubatswe muri iyi myaka ya vuba yashyizweho amatara yo ku mihanda
Imihanda mishya yubatswe muri Nyagatare yongereye ubwiza bw'uyu mujyi
Imbere y'Ikigo cy'urubyiruko ahari umuhanda ujya Tabagwe
Ikibumbano kiri Ryabega kigaragaza ko ugeze mu Karere karangwamo inka nyinshi
Iki cyanya kiri hafi y'umugezi w'Akagera
Icyuzi gihangano gishyirwamo amazi aba agiye gukwirakwizwa mu mirima yo mu cyanya cya Gabiro Agri Business
Icyanya cya Gabiro Agri Business Hub cyitezweho gufasha u Rwanda mu kongera umusaruro w'ubuhinzi
Ibiro by'Akarere ka Nyagatare byuzuye bitwaye miliyoni 600 Frw
Ibiraro byubatswe mu mirenge itandukanye muri aka Karere aho byagoranaga
Ibiraro byarubatswe bifasha abaturage mu buhahirane
Ibiraro byo mu Kirere na byo byarubatswe
Ibikorwa byo kuhira imyaka byubatswe ku bwinshi cyane cyane muri Kagitumba
Iri bagiro rigezweho ryuzuye ritwaye miliyari 1,5 Frw
Ibagiro rigezweho riri mu Karere ka Nyagatare ryafashije abacuruzi b'inyama kubona inziza
Epic Hotel y'inyenyeri enye ibarizwa mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages