Nyuma y’umwaka uyu mujyi uri mu maboko y’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23, ibintu byarahindutse! Ubu abaturage bari ku murongo, bazi ko buri wa Gatandatu bagomba guhurira mu muganda rusange wo gusukura umujyi uzwi nka ‘Salongo’, ariko icyiza kirenze byose, bafite umutekano ubemerera gukora amanywa n’ijoro.
Impinduka ntizitinda kwigaragaza kuko uzibona ukigera mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa ‘Grande barriere’ uhuza iki gihugu n’u Rwanda.
Kimwe nk’uko bisanzwe, mbere guteza kashe ku ruhande rw’u Rwanda ntacyabaga kigoye mu gihe cyose wujuje ibisabwa, ikibazo cyavukaga ugeze ku ruhande rwa RDC ku bakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, iyo utibwiriza ngo ushyire 20$ muri Pasiporo yawe, ushinzwe kuguterera kashe yashoboraga kukwirengagiza umunsi wose, kugeza wibwirije ukamuha ‘Kitu kidogo’.
Ubu ibintu byarahindutse ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri RDC, uhasanga abasore n’abakobwa bavuga make, bambaye neza, bakagenzura ko wujuje ibisabwa, ubundi ugakomeza urugendo rwawe.
Mbere, iyo wagiraga Imana ukabona wambutse, wagira ngo uguye mu gaco k’amabandi. Ucyambuka umupaka ugana i Goma, ku nkengero z’umuhanda wahasangaga abagore n’abagabo bahicaye ndetse bahateye ameza, buri wese yabaga afite akwishyuza, bamwe bavuga ko ari ay’imisoro, andi ari aya gahunda za leta zitandukanye. Aha wahavaga utanze nka 100$.
Ubwambuzi ntibwarangiriraga aha, imbere gato wahasangaga abapolisi bakora mu muhanda ariko baka abaturage amafaranga, uwoshye abaturisha mu nsengero.
Nyuma y’umwaka umwe ibi byose byahindutse amateka.
Kimwe mu bintu byakubwiraga ko ugeze i Goma ni umwanda wabaga uri ku mihanda, kuko ntibyari agashya kubona umuturage akubura iwe akajya kumena imyanda mu muhanda.
Nubwo byari bimeze gutyo Abanye-Congo bakubwiraga ko Goma ariwo mujyi ufite isuku mu gihugu hose. Kuri ubu ibi ubikoze sinzi ibyakubaho, ariko umenya ubuyobozi buriho bwaguhana bwihanukiriye.
Mbere y’uko AFC/M23 igera mu Mujyi wa Goma, wari warabaye isibaniro ry’abasirikare ba FARDC, FDLR na Wazalendo, ibyatumaga hahora ikibazo cy’umutekano muke.
Umwe mu bo twaganiriye uri mu buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yambwiye ko nibura buri joro hapfaga abantu bane cyangwa batanu barashwe cyangwa bicishijwe intwaro gakondo. Utarapfaga yaribwaga cyangwa akagirirwa nabi.
Byari byarageze aho umurwanyi wa FDLR ashobora kwicwa n’inzara ari mu mujyi, agashaka moto ubundi agahita atangira akazi ko gutwara abantu nk’umumotari. Iyi ni yo mpamvu wumvaga cyane ubujura n’ubwicanyi bukorwa n’abamotari.
Iyo bitagendaga gutya, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bigiraga abagenzi, bagera aho bagiye bagafatira icyuma ku mumotari, moto ye bakayitwara.
Kubera kubaho mu bwoba, wasangaga abatuye i Goma, bakora uko bashoboye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba zikabasanga mu ngo.
Kuri ubu, abatuye uyu mujyi bakubwira ko byabaye amateka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, yambwiye ko hari abagore bacuruza amasanduku baherutse kumutega bamubwira ko bafite ikibazo gikomeye, abatega amatwi agira ngo ni ikindi, bamubwiye ko aho AFC/M23 yagereye mu mujyi babuze abakiliya, kuko nta bantu benshi bagipfa.
Umwe mu baturage twaganiriye, yambwiye ko “aba bagabo (AFC/M23) batuzaniye umutekano kandi ntibavuga menshi, ubu dukora amanywa n’ijoro, icyo mwapfa cyonyine ni ugukora ibihabanyije n’amategeko.”
Abatuye uyu mujyi bakubwira ko imyitwarire y’abasirikare ba AFC/M23 itandukanye ijana ku ijana n’abasirikare ba FARDC.
Hari umwe mu basore nasanze ku biro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagiye kwiyandikisha kugira ngo ajyanywe mu ikosi yinjire mu basirikare ba AFC/M23.
Namubajije icyatumye afata icyo cyemezo, mu magambo make ati “abasore ba M23 baba basa neza, batambuka bitonze, ntibavuga menshi.”
Namubajije uko aba FARDC bitwaraga, ambwira ko “bagendaga bihuta, batambitse ibirenge ndetse basa nabi”.
Iyi ahari ni yo mpamvu hari benshi mu basirikare ba FARDC bahisemo kuyoboka M23 nyuma yo gutsindwa urugamba.
Ikindi cyari cyarazengereje abaturage b’i Goma ni ikibazo cyo kutagira amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Mbere ntibyari igitangaza kumara amezi abiri nta mazi.
AFC/M23 igifata umujyi iki kiri mu bibazo yihutiye gukemura, ndetse isanga kitari gikomeye. Kuko kwima amazi abaturage byakorwaga ku bushake bigizwemo uruhare n’abari babafitemo inyungu.
Hari abayobozi bo muri Leta bari baraguze amakamyo atwara amazi akayasaranganya hirya no hino mu mujyi mu bashaka kuyagura. Kugira ngo babone isoko byabaga ngombwa ko bima abaturage amazi.
Umwe mu bayobozi b’ibitaro bikuru byo muri uyu mujyi twaganiriye yambwiye ko “kutagira amazi byagiraga uruhare runini mu mubare w’abarwayi benshi bakiraga bafite indwara zikomoka ku mwanda.”
Nta wakwirengagiza kandi ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, uyu muyobozi w’ibitaro yavugaga ko buri munsi babaga bafite lisansi yo gucana moteli kugira ngo baramire ubuzima bw’abarwayi bari ku mashini zibongerera umwuka, kuko umuriro washoboraga kugenda isaha n’isaha.
Kuri ubu ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyize imbaraga mu kubaka no gusana imihanda, gare, parikingi n’ibindi, ndetse bushimangira ko nta gahunda bufite yo kuva muri Goma.
Uwavuga ibyahindutse muri uyu mujyi ntiyabirangiza, ahubwo reka tubirebere hamwe mu mafoto.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!