00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali ishashagirana: Dutemberane Umujyi witegura kwizihiza Noheli n’Ubunani (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 December 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Ya minsi dukunda yageze! Wa mwaka watugoye nk’indi yose turi kuwusoza. Ku bantu bakunda gukorera ingendo mu mihanda ya Kigali, bamaze iminsi babona ukuntu yarimbishijwe n’imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho, hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati hariya kuri rond-point, ukomeza umanuka za Gishushu na Remera, Umujyi wa Kigali uracyeye, uraka, urashashagirana.

Benshi mu bawutembera muri ibi bihe, bari kugenda bafata amafoto y’imitako myiza iri kugaragara hirya no hino, ibyerekana ubwuzu Abanyakigali baterwa no gutura mu Murwa uri mu mijyi isukuye kurusha iyindi ku rwego rw’Isi.

Uretse imitako iri mu mihanda n’ahandi hahurira abantu benshi, Abanyamujyi nabo ntibatanzwe kuko bari gutaka aho bakorera, yaba mu ngo zabo, mu biro n’inyubako bakoreramo, imodoka zabo n’ibindi byinshi.

Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe Noheli n’Ubunani, IGIHE yazengurutse tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali twamaze kurimbishwa.

Banki ya Kigali yafatanyije n'Umujyi wa Kigali gutaka rond point nini iri rwagati mu mujyi
Ntiwabasha gutandukanya ananywa n'ijoro muri ibi bihe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Uhagaze hakurya ni gutya uba witegeye Rond Point nini y'Umujyi wa Kigali
Reba ukuntu Kigali iba itatse muri iyi minsi mikuru
Rond point nini iri mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku yarimbishijwe mu bihe bigana ku minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Aha ni ahantu ushobora kuruhukira nyuma y'umunsi muremure ku kazi
Ntawe ukumiriwe kugera ahantu nk'aha ngo afate ifoto azajya yibukiraho ibi nk'ibi ibihe byose
Mu bihe nk'ibi aha aba ari ahantu henza ho kuruhukira no gufatira amafoto y'urwibutso n'incuti cyangwa umuryango
Ifoto igaragaza amazi yo muri rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, akikijwe n'amabara ashashagirana
Ni inde utakwifuza gufatira aga-selfie ahantu nk'aha?
Mu nzira zinjiza abantu muri rond point hakikijwe amatara yaka mu mabara atandukanye
Mu mabara atandukanyemuri rond point yo mu Mujyi wa Kigali harabengerana
Muri rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku hameze...
Aha ni ruguru gato ya rond-point yo mu Mujyi wa Kigali hagati ku ruhande rw'iburyo
Aha ni ku muhanda umanuka uva ku nyubako ya UTC werekeza kuri rond-point nini y'Umujyi wa Kigali
Rond point iri imbere y’inyubako ya Centenary House na yo yashyizwemo amatara n’ubutumwa bwa SINA GERARD/Ese URWIBUTSO ku bakunzi b'ibicuruzwa byayo
Iyi foto yafatiwe ku nyubako ya La Bonne Adresse, igaragaza inyubako zikoreramo banki zitandukanye zirimo Ecobank, Equity Bank na Ubumwe Grande Hotel
Imihanda yabaye urwererane
Iyi rond-point yarindishijwe ibirango bitandukanye birimo n'ibitambutsa ubutumwa ba Banki ya Kigali
Rond-point iri imbere y'Umujyi wa Kigali nayo yitaweho iratakwa
Reaba ukuntu inyubako y'Umujyi wa Kigali iba isa neza cyane muri ibi bihe!
Ni inde utakwishimira gufata agafoto inyubako nk'iyi imugaragara inyuma?
Inyubako y'Umujyi wa Kigali yatatswe amabara menshi! Ni ibintu ubonera mu ntera ndende
Mu bihe by'iminsi mikuru ibintu byose mu Mujyi wa Kigali biba bisa nk'aho ari bishya
Ugeze imbere y'inyubako ya BRD ntiwakwifuza kuhava utahafatiye agafoto
BRD na yo yifuje kwizihizanya iminsi mikuru n'Abanyarwanda, irimbisha inyubako ikoreramo
Inyubako ndende nyinshi mu mujyi wa Kigali ziba zatatswe muri ibi bihe by'iminsi mikuru
Kigali yakenkemuwe! Imihanda n’amasangano yayo birivugira
Mu muhanda uzamuka ujya peyaji RSSB yahashyize ibirango byifuriza abantu ibiruhuko byiza
Imihanda iri mu byerekezo bitandukanye irara ishashagirana
Inkengero z'imihanda mu byerekezo bitandukanye nazo zararimbishijwe
Iyi ni inyubako iri haruguru ya sitasiyo ya lisansi ya SP Kiyovu isanzwe ikoreramo Magasin Sports Class
Onomo Hotel isanganywe ubwiza nayo yatatswe muri ubu buryo
Umujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’Ubunani
Inyubako ya RSSB yazengurukijweho imitako inogeye ijisho
Mu masaha y'ijoro uzamuka mu muhanda wa peyaje ntakindi ubona uretse iyi nyubako
Mu buryo budasanzwe inkubako ikoreramo RSSB ni uko yatatswe
Banki ya BPR Bank Rwanda Plc nayo ntiyasigaye inyuma mu gutaka inyubako yayo mu rwego rwo kwishimana n'abakiliya bayo
Mu nyenyeri nyinshi zirimo n'amashusho y'ibirugu, ni uko inyubako ya I&M Bank Rwanda Plc yatatswe
Abatembera mu bice bitandukanye bya Kigali muri iyi minsi babone byinshi bituma batifuza gutaha
Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, iherereye mu Mujyi Rwagati ni ubwo buryo yinjijemo abakiliya babo mu minsi mikuru
Mu marembo yinjira mu nyubako nshya y'Ikigo cy'Ubwishingizi cya Radiant ni uko harimbishijwe
Kure cyane uba witegeye Kigali Marriott Hotel
Marriott Hotel itakishije amabara y''umutuku asanzwe aboneka mu birango byayo
Buri mwaka Hotel ya Four Points by Sheraton irimbishwa amatara abengerana
Hotel ya Four Points by Sheraton, ni ubwo buryo yifurijemo abakiliya bayo iminsi mikuru myiza
Hotel ya Four Points by Sheraton, itasteho inyenyeri ziryoheye ijisho
Aho waba uri mu bice byinshi bya Kigali, ubona ubutumwa bwa Kigali Marriott Hotel bwifuriza abayigana kuryoherwa n'impera z'umwaka
Iyi ni inyubako ya ikoreramo Kipharma ku muhanda uva Godiyari werekeza i Remera, nayo yarimbishijwe
Iyi ni inyubako ikoreramo RDB iherereye ku Gishushu! Yarimbishijwe amatara menshi n'imitako myiza
Akarere ka Gasabo karimbishijwe bidasanzwe
Inyubako y'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere [RDB] na yo yatatswe muri ubwo buryo
Inyubako ya Kigali Heights, izengurukishijwe imitako y'amatara ku buryo aho wayirebera yose ubona ko ishamaje
Radisson Blu Hotel & Convention Center ni uko imeze muri iyi minsi
Inyubako ya Kigali Heights mu masaha y'ijoro iri kugaragara muri ubwo buryo
Mount Kigali University niyo yifashishijwe rond-point ya Sonatubes mu kugeza ubutumwa ku Baturarwanda muri ibi bihe by'iminsi mikuru
Rond-point ya Sonatubes ni uko itatse mu buryo bunogeye ijisho
Imihanda iba isa neza muri ibi bihe
Ni ubwo buryo inyubako ya BSC itatsemo
Urumuri rw'amatara y'imitako, ayo ku mihanda n'ay'imodoka iyo bihuriye hamwe bihindura Umujyi urwererane
Mu buryo budasanzwe ikigo cya BSC ni uko cyinjije abantu mu minsi mikuru
Mbega imitako iteye ubwuzu!
Inzira zinjiza abantu muri rond-point y'Umujyi wa Kigali zahinduwe muri ubwo buryo
Iyo ugeze henshi muri Kigali muri iyi minsi, uhasanga abantu bari kuhafatira amafoto y'uributso
Imitako ishamaje niyo yagiye yifashishwa mu gutaka hirya no hino muri Kigali

Amafoto: Niyonzima Moses & Kasiro Claude & Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .