00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane i Kigali, umujyi unyaruka mu iterambere (Amafoto)

Yanditswe na Igirubuntu Darcy
Kuya 1 February 2023 saa 07:32
Yasuwe :

Iterambere ry’u Rwanda rirarushaho kwihuta ari nako rigaragarira amaso ya buri wese, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uratera imbere umunsi ku wundi yaba mu bikorwaremezo n’imyubakire inogeye ijisho kandi yagukira mu bice byose.

Si ugutebya uko Kigali uyisize ku mugoroba si ko uyisanga mu gitondo. Uko bwije n’uko bucyeye, ahari ibihuru n’amashyamba hazamuka imiturirwa n’inzu nziza cyane ku buryo hari n’ahahinduriwe amazina hakitwa nka ‘Norvège’ n’ayandi.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni 1,2, ni umwe mu mijyi yaguka cyane muri Afurika ku kigero cya 4% ku mwaka, ukaba n’igicumbi cy’ubukungu bw’u Rwanda kuko ugira uruhare rwa 41% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ni iwabo w’inyubako ziteye amabengeza, amahoteli, ikibuga mpuzamahanga cy’indege, ibibuga by’imikino itandukanye n’inyubako y’imyidagaduro BK Arena imaze kwandika izina ku mugabane wa Afurika mu kwakira imikino y’intoki nka Basketball na Volleyball.

Ni umujyi w’ubutegetsi kuko Minisiteri zose zibarizwa mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika n’iby’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari ho biherereye.

Isuku n’umutekano no kurengera ibidukikije ni yo ntego y’umujyi wa Kigali. Uri ku isonga muri Afurika mu kugira isuku, bigatuma uza mu myanya ya mbere yakira inama mpuzamahanga zikomeye.

Aya ni amafoto yerekana isura y’Umujyi wa Kigali mu bice bitandukanye biwugize

Umujyi wa Kigali ukomeje kuzamukamo inyubako z'icyerekezo
Kigali ni umwe mu mijyi yiyemeje imiturire myiza itangiza ibidukikije, bituma iyo uri muri uyu mujyi uba wumva akayaga
Inyubako ziri mu mujyi rwagati imbere y'ibiro by'umujyi zahinduye isura ya Kigali
Inyubako I&M Bank yuzuye itwaye miliyoni 25$
Isuku ni intego mu mujyi wa Kigali
Kigali, umujyi utoshye...
Iyo uhagaze mu Mujyi rwagati ugaterera amaso Kimihurura ni uko haba hameze
Inyubako ya BPR Bank Rwanda Plc, imwe mu ndende i Kigali
Ishusho y'imyubakire mu Mujyi wa Kigali yarahindutse cyane
Tropical Plaza yubatse inyuma y'ahazwi nko kwa Rubangura ni uku igaragara
Aha ni ku Gisozi munsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)
Inyubako ya CHIC ifite parikingi yakira imodoka nyinshi cyane
Fantastic Plaza, inyubako iherereye hari ya Rond-Point yo mu mujyi
Inyubako ya KIC [Kigali Investment Company] yahoze yitwa UTC
Inyubako ya Centenary House n'izindi biri ku murongo umwe ni uku zigaragara
Imihanda yo mu Mujyi wa Kigali iracyeye
Ibiti ku mihanda nk'ikimenyetso cyo kurengera ibidukikije
Ubumwe Grande Hotel, imwe mu mahoteli agezweho i Kigali
Inyubako ziri mu mujyi rwagati zerekana imbaraga uyu mujyi ukomeje gushyira mu kugwiza inyubako ndende
Minisiteri y'imari n'igenamigambi ikorera muri iyi nyubako
Rond-Point iri imbere y'ibiro by'Umujyi wa Kigali yerekana ishusho y'ubukerarugendo bw'u Rwanda
Imiturirwa ikomeje kubakwa umunsi ku wundi mu Mujyi wa Kigali
M. Peace Plaza ni inyubako iberanye n'ubucuruzi
2000 Hotel iri mu mujyi rwagati yahindutse ihuriro rya benshi
Kigali City Tower ni yo nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali
Muhima Investment Company (MIC) yakemuye ikibazo cy'aho gukorera ubucuruzi heza
Centenary House ni imwe mu nyubako zimaze iminsi muri Kigali
Inyubako ikoreramo RSSB n'iya RURA igeze ku musozo hepfo yayo
City Plaza mu mujyi rwagati yigeze kuba inyubako ndende muri Kigali
Inyubako nshya y'ubucuruzi iherutse kuzura mu mujyi wa Kigali
Muri parikingi ya CHIC ni gutya hameze
Tropical Plaza yubatse mu mujyi rwagati ahateganye na T2000
Ku karere ka Gasabo ku Gishushu
Inyubako y'akarere ka Gasabo n'izindi ziyikikije
Iyo uhagaze mu Migina witegeye inzu zo ku Gishushu

Isura ya Nyamirambo

I Nyamirambo ni gutya hubatse
Stade ya Kigali i Nyamirambo ikikijwe n'ibiti biha akayaga abayirimo
Inzu z'ubucuruzi i Nyamirambo zaravuguruwe bamwe bubaka n'amagorofa
Isuku isigaye ibarizwa i Nyamirambo
Inyubako ikoreramo urukiko rw'ubucuruzi n'urukiko rukuru i Nyamirambo
Mu Biryogo hasizwe amarangi hashyirwa imbuga yo gufatiramo amafunguro

Isura ya Kicukiro

Kicukiro ahazwi nka Sonatubes huzuye inyubako nziza y'ubucuruzi
Iyi nyubako ikorerwamo ubucuruzi butandukanye
Kicukiro ni hamwe mu hakozwe imihanda myiza yisanzuye

Rusororo, kamwe mu duce twihagazeho

Icyicaro cy'umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo
I Rusororo hari kubakwa inzu nziza cyane
Rusororo ni hamwe mu hari icyaro ariko uyu munsi harigonderwa n'umugabo hagasiba undi

Ku Gisimenti

Inyubako ziri ahitwa ku Gisimenti
Gare ya Kimironko itegerwamo imodoka zijya hirya no hino muri Kigali
Kimironko hari inyubako nyinshi z'ubucuruzi zubatswe mu buryo bugezweho
Ishuri ryubakiwe abatujwe mu mudugudu wa Karama mu Karere ka Nyarugenge
I Karama mu mudugudu watujwemo abakuwe ahari gushyira ubuzima bwabo mu kaga
Imihanda ya Nyabugogo yakozwe neza cyane
Nyabugogo ni gutya hameze
Nyarutarama, agace kihagazeho mu mujyi wa Kigali
Ikibuga cya Golf kiri i Nyarutarama kizihira benshi bakunda uyu mukino
Umuhanda wa Nyarutarama ujya ku kibuga cya Golf

Ku i Rebero hamaze guturwa cyane

Iyo uhagaze i Nyamirambo ni gutya isura yo ku i Rebero imeze
Ku i Rebero harimo guturwa nubwo nta mihanda myinshi ya kaburimbo myinshi irahagera

I Remera hakomeje guhinduka

BK Arena imaze kubaka izina mu kwakira imikino n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro
Imirimo yo kongera kubaka Stade Amahoro irarimbanyije
Imihanda iracyeye...
Ku Kacyiru ahahoze gare hubatswe imihanda
Umujyi wa Kigali urimo kubaka imihanda myinshi mu bice bitandukanye

Ayandi mafoto menshi wayasanga Hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .