Uku kutumvikana kwateje intambara ya gisivili birangira aba-communiste bigaruriye Beijing mu 1949.
Abari mu Ishyaka ry’Aba-nationaliste bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.
Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo buzongera kwigarurira neza igihe kimwe, mu gihe abo muri Taiwan bo bavuga ko ari igihugu cyigenga ndetse kigendera ku mahame ya demokarasi.
Reka tugaruke ku nyubako yacu, The Great Hall of the People!
Iyi ni inyubako yihariye mu mateka, mu myubakire no mu bikorwa biyiberamo. Iherereye ku ruhande rw’Iburengerazuba bwa Tiananmen Square mu Murwa Mukuru wa Beijing, ikaba imwe mu nyubako zikomeye kandi zihabwa agaciro kihariye mu Bushinwa.
Muribuka ko havutse u Bushinwa bushya mu 1949. Nyuma ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 bumaze bubayeho, hubatswe ibikorwaremezo 10 nk’ikimenyetso cy’igihugu gishya.
Iyi nyubako na yo ni imwe mu byubatswe icyo gihe. Ubusanzwe, inyubako nk’iyi ikenera imyaka kugira ngo yuzure, ariko iyi yubatswe mu gihe gito cyane, kuko yujujwe mu mezi icumi gusa mu 1959.
Byashobotse kubera imbaraga z’abakozi barenga ibihumbi 30. Iki gikorwa kandi cyabaye kimwe mu byaranze ubukangurambaga bwo kubaka igihugu gishya cyari kimaze igihe gito kivuye mu bibazo by’intambara n’amakimbirane.
Igishushanyombonera cyayo cyakozwe n’abahanga 30 mu myubakire, hashingiwe ku miterere y’inzu gakondo z’Abashinwa, gusa haba n’ikindi gice cyayo cyubakwa mu buryo bwa kijyambere n’ikoranabuhanga rigezweho.
Muri Nzeri 1959 ubwo iyi nyubako yendaga kuzura, Mao Zedong yarayisuye maze ashimira abakozi ku gikorwa cy’indashyikirwa bari bagezeho.
Ni nawe wayise izina “The Great Hall of the People”, agaragaza ko yagombaga kuba ikimenyetso cy’imbaraga z’abaturage n’ubuyobozi bwabo.
Nubwo The Great Hall of the People igizwe n’imbaho, ibyuma bikomeye, na sima kandi ikaba yarubatswe kera, ni imwe mu nyubako zikomeye kandi zigezweho ku Isi. Buri wese uhageze aba ashaka kuhakura urwibutso.
Ubwo njye nahageraga, amaso yaranyuzwe. Nabonye inzugi n’amadirishya bikoranywe ubwiza n’ubuhanga budasanzwe, mu gihe ibisenge byayo ahanini bigaragaza ishusho y’inyubako z’ibwami za kera.
The Great Hall of the People ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza mu cyumba cyayo kinini kiberamo inama cyangwa ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.
Hagati mu gisenge cy’iki cyumba, hari inyenyeri nini itukura ikikijwe n’ibindi bice byaka neza iyo amatara acanye.
Iyi nyubako yakira inama zikomeye za guverinoma y’u Bushinwa, zirimo inteko rusange z’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu [NPC], inteko rusange za Komite Ngishwanama mu bya Politiki mu Bushinwa [CPPCC], ndetse n’Inteko Rusange z’Ishyaka ry’aba-Communiste [CPC].
Uretse izo nama, hanaberamo ibirori bikomeye birimo ibyo kwakira abayobozi bo mu mahanga, ibitaramo n’ibindi bikorwa bya guverinoma dore ko harimo n’ibyumba byinshi byifashishwa n’abayobozi nk’ibiro byabo.
Muri iyi nyubako harimo ibyumba byagenewe intara zitandukanye, uturere twigenga ndetse n’uduce dufite ubuyobozi bwihariye mu Bushinwa. Buri cyumba cyubatswe hakurikijwe umuco n’amateka y’akarere gihagarariye.
The Great Hall of the People ibarwa nk’imwe mu nyubako nini ku Isi zikoreshwa mu nama za guverinoma. Ugereranyije, ifite ubushobozi buruta ubwa Westminster Hall mu Bwongereza ndetse n’icyumba kinini cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikwiye kuba ku rutonde rw’ibyo wifuza gusura mu Bushinwa.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!