Ni igikorwa gisanzwe kiba kenshi mu ntangiriro z’umwaka, aho Umukuru w’Igihugu ahura n’Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y’u Rwanda ihagaze.
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati “Twungukiye muri ubu bufatanye bwashyigikiye u Rwanda kugira ngo tubashe gukomeza gutera imbere muri uru rugendo rw’iterambere twiyemeje mu myaka 30 ishize.”
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye inkomoko y’amakimbirane y’u Rwanda na RDC, aho yagaragaje ko iyo ibihugu bikomeye bivuga kuri aya makimbirane, bigaragaza uburyarya no kubogama, nk’uko bibigenza iyo bisaba ko ihame rya demokarasi ryubahirizwa.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakoreshwa mu nyungu runaka, ari bo bakomeje gutuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bifata indi ntera, bikarenga bikitirirwa u Rwanda kandi nta ruhare rwabigizemo.
Yanashimangiye ko nta muntu ushora gusubiza u Rwanda mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n’iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita y’Isi.
























































Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!