Ni imikino yabaye kuva tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri, aho ibihugu 169 kongeraho ikipe yari ihagarariye impunzi, ar ibyo byitabiriye kuri iyi nshuro.
Ni ku nshuro ya mbere Komite y’Imikino y’Abafite Ubumuga ku Isi (IPC) yemeye ko iyi mikino yabera mu Bufaransa mu nshuro 17 imaze kuba.
Abakinnyi 4463 barimo n’Abanyarwanda bakinnye imikino 549 muri siporo zigera kuri 22.
U Bushinwa bukomeje kwandika amateka muri iyi Mikino kuko bwegukanye umwanya wa mbere ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, aho bwasaruyemo imidali 94 ya Zahabu, iya Feza 76 ndetse n’iy’Umuringa 50.
Grande-Bretagne yakomeje kuba ku mwanya wa kabiri ku nshuro ya 10 yikurikiranya nyuma yo kubona imidali 124 irimo 49 ya Zahabu.
Abakinnyi babiri muri iyi mikino ni bo baciye uduhigo kuko Umunya-Nigeria Folashade Oluwafemiayo yakoze amateka yo kuba ari we mukinnyi uterura ibiremereye ku Isi muri iyi Mikino kuko yegukanye umudali wa Zahabu amaze kuzamura ibilo 167.
Undi ni Umunya-Maroc Fatima Ezzahra El Idrissi wabashije kwiruka Marathon mu bagore asoza akoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 36.
Imikino Paralempike ikurikiraho iteganyijwe kuba mu 2028, ikazabera mu Mujyi wa Los Angeles wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!