Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yari yitabiriye iyi nama nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Perezida Kagame ubwo yageraga muri Indonesia i Bali, yakiriwe ku meza na Emmanuel Macron mu musangiro wanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Macky Sall uyobora Sénégal.
Yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gushimangira imikoranire isanzwe.
Mu mbwirwaruhame Perezida Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko izamuka mu biciro ry’ifumbire ndetse n’ibyo kurya ari ikibazo giteye inkeke muri iki gihe.
Yasabye kandi ko iyi nama yiga ku bibazo bihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, birimo n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine.
Yasabye ibihugu bigize G20 byitabiriye iyi nama, kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byugarije ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Imwe mu nzira yagaragaje zagize uruhare mu korohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ni gahunda ijyanye no kubisubikira kwishyura amadeni yashyizweho mu bihe bya Covid-19, avuga ko bikwiriye ko “isubizwaho”.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!